Kagame Asaba Guverinoma Za Afurika Gukuraho Ibibangamira Ubucuruzi Bwambuka Imipaka

Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye iyi nama yiga ku bucuruzi muri Afurika

Perezida Paul Kagame avuga ko kugira ngo Afurika icuruzanye ari ngombwa ko imisoro ku bicuruzwa biva mu gihugu kimwe bijya mu kindi, igabanywa cyangwa ikavanwaho.

Avuga ko gukuraho izi mbogamizi ari ingenzi kugira ngo urujya n’uruza rw’ibicuruzwa hagati y’ibihugu bihuriye ku isoko rimwe rworohe.

Kagame yabibwiye abitabiriye Inama mpuzamahanga iri kubera mu Rwanda yiga ku iyagurwa ry’isoko ry’ibihugu bya Afurika.

Iyo nama bayise Biashara Afrika 2024, iri kubera muri Kigali Convention Center.

Yagize ati: “Guverinoma zikwiye gukomeza gukora uruhare rwazo mu korohereza ishoramari n’ubucuruzi. Gukuraho imisoro ku bicuruzwa byo mu isoko ibihugu bihuriyeho byafasha mu koroshya ubucuruzi bwambukiranya imipaka”.

Imibare iherutse gutangazwa n’ubunyamabanga bukuru bucunga iby’iri soko ivuga ko Isoko mpuzamahanga ry’ibihugu bya Afurika rigizwe n’ibihugu 54.

Abahanga mu bukungu ku mugabane w’Afurika bavuga ko nirikora neza, bizazamura abawutuye ku buryo mu mwaka wa 2035 abagera kuri miliyoni 30 bazaba baravuye mu bukene.

Ubwo bucuruzi buzazamura ubukungu bw’Afurika ku ngengo y’imari ingana na miliyari $ 450.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimiye abitabiriye iyi nama ya Kabiri y’Ihuriro ry’Ubukungu rigamije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA Business Forum), izwi nka Biashara Afrika, ko bayitabiriye no muri iki gihe u Rwanda rufite ikibazo cy’icyorezo Marburg.

Ni ibintu avuga ko byerekana icyizere bafitiye inzego z’ubuzima z’u Rwanda.

Yanaboneyeho kubizeza ko igihugu ayoboye kiri gukora uko gishoboye ngo gihagarike iyo ndwara yica benshi mubo yafashe.

Ati: “Ariko ndashaka kubashimira mwese kuba muri hano, ndashaka kubizeza ko u Rwanda ruri gukora ibyo rushoboye byose mu kurwanya iyi virusi”.

Ashima ikigo cya Afurika kirwanya ibyorezo kitwa Africa CDC kubera ubufasha cyahaye u Rwanda mu guhangana na Marburg.

Ku byerekeye imikoranire ya Afurika, Kagame avuga ko ibihugu by’uyu mugabane bifite ubushobozi  bwose bwo kugera ku byo wifuza.

Umukuru w’igihugu avuga ko kugira ngo ibyo byose bishoboke ari ngombwa ko Politiki z’ubukungu zihuzwa, zigashyirwa mu mujyo wo korohereza urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu kugira ngo ubucuruzi butere imbere.

Asanga kuba abaturage ba Afurika ari abavandimwe, bamwe bita abandi basaza na bashiki kuko bahuje umuco n’umugabane batuyeho, nabyo ari ingingo yari ikwiye gushingirwaho mu koroshya ubucuruzi.

Yaboneyeho no kwibutsa abari aho ko kugira ngo Afurika ishobore kubaho muri iyi isi ihora ihinduka, ari ngombwa ko ibihugu byayo biba bikorana neza.

Asanga gukorana neza ‘guhari’ ariko akongeraho ko gukwiye ‘kongererwa imbaraga.’

Inama iri kubera mu Rwanda ni iya kabiri ibaye muri uru rwego.

Kuri uyu wa Kabiri taliki 08, Ukwakira, 2024, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda mu Rwanda Prudence Sebahizi yabwiye itangazamakuru ko nubwo hari aho umutekano muke waduka, kuwusubiza mu buryo biterwa ahanini n’uko ibihugu bicuruzanya.

Yashakaga kuvuga ko iyo ibihugu bihuriye ku nyungu z’ubucuruzi bituma bitarwana, kandi haramuka habayeho intambara kuyihosha bikihuta.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version