Uvugwaho Kuba Umunyamwanda Kurusha Abandi Ku Isi Yapfuye Afite Imyaka 94

Umugabo ukomoka muri Iran witwa Amou Hadji wari ufite agahigo ku kuba umuntu wa mbere ku isi ufite umwanda kubera ko amaze imyaka irenga70 atarikoza amazi, yapfuye. Yaguye mu Majyepfo y’iki gihugu mu gace kitwa Fars mu mudugudu witwa Dejgah.

Amou Haji ubwo yari afite imuaka 90 yabwiye itangazamakuru ko burya gukaraba bitera indwara bigatuma umuntu apfa akenyutse.

Iyi ngo niyo mpamvu yarahiye kuzongera kwikoza amazi.

Avuga ko yarinze agira iriya myaka atararwa ngo azahare.

- Advertisement -

Mu gace yari atuyemo hari bamwe bavugaga ko yahanzweho n’amashitani atuma atikoza amazi.

Icyakora ngo niwe ubwe wahisemo kutikoza amazi kubera ko yaje kumenya ko gukaraba bitera indwara.

Ikindi ni uko n’abaganga bigeze kumusuzuma basanga mu by’ukuri nta ndwara idasanzwe yigeze  arwara.

Kugeza ubu ntiharatangazwa ibanga ryari mu mubiri we.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version