Kagame Na Macron Mu Biganiro Ku Mutekano Mu Karere

Paul Kagame na mugenzi we uyobora Ubufaransa Emmanuel Macron baganiriye ku bibazo byo mu Karere u Rwanda ruherereyemo, barebera hamwe icyakorwa ngo bikemuke, umutekano usagambe.

Perezida Kagame yari ari mu Bufaransa mu ruzinduko rw’akazi.

I Paris yitabiriye Inama y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma z’Umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa, OIF, yaraye irangiye kuri uyu wa Gatandatu taliki 05, Ukwakira, 2024.

Nta makuru arambuye yatangajwe ku bikubiye mu byo  Kagame yaganiriye na Macron.

Icyakora si ubwa mbere baganiriye kuri iki kibazo kuko Macron yigeze guhuza Kagame na Tshisekedi uyobora DRC nabwo babivugaho.

Umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo ni idosiye imaze igihe kirekire iganirwaho n’abayobozi batandukanye ngo iyo ntambara ihoshe.

Ubufaransa, Amerika n’ibindi bihugu byo mu Karere u Rwanda na DRC biherereyemo byateguye kandi biyobora inama nyinshi zo gucyemura kiriya kibazo ariko gisa n’icyananiranye.

Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo ivuga ko M23 atari yo iyirwanya ahubwo bikorwa n’u Rwanda na Uganda, ibintu Guverinoma z’ibi bihugu zihakana.

U Rwanda ruvuga ko ikibazo cya M23 kireba Guverinoma ya DRC kurusha undi uwo ari we wese kuko abagize uwo mutwe wa gisirikare ari abaturage ba kiriya gihugu.

Ibi ni ibintu n’ubuyobozi bwa DRC bwemera.

Nubwo bubyemera, ku rundi ruhande buhakana ko imbaraga za gisirikare uyu mutwe ufite ari izawo, bityo bukavuga ko butaganira nawo kuko wo ntacyo wakwishoboza.

Abayobozi ba M23 bo bavuga ko barwanira impamvu yumvikana ijyanye no gushaka uburenganzira mu gihugu cyabo nk’uko bimeze ku bandi baturage.

Kuba batabwemererwa nicyo bavuga ko cyabateye kwegura imbunda bagahangana n’ubutegetsi bubavutsa ubwo burenganzira.

M23 ivuga ko intwaro ikoresha ku rugamba ari izo yambura umwanzi kandi ko izicunga neza kugira ngo ziyifashe kugera ku ntsinzi.

Ni intsinzi igenda yiyongera kuko uyu mutwe wigaruriye ibice binini bya Kivu y’Amajyaruguru.

Aho umaze gufata uhashinga ibirindiro, abaturage bakawiyumvamo.

Ku byerekeye ubuhuza hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo, i Luanda mu murwa mukuru wa Angola hamaze iminsi habera ibiganiro byo gutegura amasezerano y’amahoro arambye azatuma iriya ntambara irangira.

Amakuru avuga ko azasinywa mu minsi mike iri imbere.

Umuhuza Joao Lorenco niwe wayateguye ariko akaba yaragombaga kubanza kuganirwaho n’inzego z’ububanyi n’amahanga n’iz’ubutasi z’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Mu minsi ishize Perezida Tshisekedi yatanze itegeko rikomeye ry’uko ingabo ze zigomba guhiga kandi zikica umuyobozi wa FDLR witwa Gen Ntawunguka Pacifique.

FDLR ni umutwe w’inyeshyamba zigizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994 cyangwa abandi bafite ingengabitekerezo yawo.

Bivugwa ko Ntawunguka narangiza kwigizwayo, icyo gihe u Rwanda narwo rushobora kuzoroshya ingamba rwafashe zo kwirindira umutekano, ingamba DRC ivuga ko ziyibangamiye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version