U Rwanda Ruratangira Gukingira Marburg

Sabin Nsanzimana uyobora Minisiteri y’ubuzima avuga ko u Rwanda rwaraye rwakiriye inkingo za mbere za Marburg ziri butangire guhabwa abaganga kuri iki Cyumweru.

Ni inkingo zigeze mu Rwanda nyuma y’iminsi irindwi iki cyorezo kigeze mu Rwanda.

Minisitiri w’ubuzima avuga ko izo nkingo zaturutse muri Leta zunze ubumwe z’Amerika agashima uruhare abafatanyabikorwa b’u Rwanda barufashije kubona izo nkingo ndetse n’imiti yo korohereza abayirwaye.

Mu kiganiro Sabin Nsanzimana yahaye itangazamakuru, yavuze ko mu minsi irindwi ishize u Rwanda rwatangiye gukorana n’abafatanyabikorwa barwo kugira ngo rubone inkingo zo gukingira abaturage.

Yavuze ko ku ikubitiro hari bukingirwe abakora kwa muganga, abatwara n’abandi bita ku bantu mu mbangukiragutabara, abo mu miryango y’abanduye n’abandi.

Kubyerekeye imiti, Minisitiri Nsanzimana avuga ko hari imiti ibiri yabonetse yo gufasha abarwayi kuvurwa no kubaka ubudahangarwa kuri iriya virusi iri mu zihitana benshi mubo zafashe.

Amerika yahaye u Rwanda inkingo za Marburg

Ni umuti uca intege virusi itera indwara ya Marburg, ukaba wazananye n’undi ukoreshwa mu ruhurirane rw’imiti ifasha ubwirinzi bw’umubiri, ukaba uri guhabwa abarwayi.

Nawo u Rwanda rwawuhawe na Leta zunze ubumwe z’Amerika ariko ngo si mwinshi.

Uhari urahabwa abafite ibyago byo kwandura no kuzahazwa n’iriya virusi kurusha abandi.

Nsanzimana yavuze ko akurikije uko ibintu byifashe muri iki gihe asanga hari icyizere cy’uko iyi virusi iri buhashywe vuba.

Atanga urugero rw’uko hari abantu batanu bamaze gukira iriya ndwara barataha.

Ati: “ No kuri iki cyumweru hari abandi bantu duteganya ko bari bukire basezererwe batahe”.

Imibare yo kuri uyu wa Gatandatu ivuga ko abantu 46 basangwanywe Marburg, abandi bantu 29 bakaba bari kuvurwa.

Minisitiri w’ubuzima Dr Nsanzimana Sabin yasobanuye iby’iyo ndwara

Icyakora iki cyorezo kimaze guhitana abantu 12, bakaba biganjemo abakora kwa muganga.

Abafite ubwandu muri iki gihe nabo ni abakora muri uru rwego.

Kugira ngo umurwayi aba yakize hakorwa ibizamini bibiri ariko hagati y’ikizamini n’ikindi hagacamo amasaha 72.

Ibipimo byo kureba abanduye bimaze gufatirwa ku bantu 1,700 ariko bari bukomeze kwiyongera uko iminsi itambuka.

Igitangaje kuri iriya ndwara ni uko umuntu ashobora kuba yari ameze neza ariko ibimenyetso bikaza kuzamuka.

Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana asaba Abanyarwanda gukomeza kumenya ibimenyetso by’iriya ndwara kugira ngo abantu bivuze kandi yabasabye kuba baretse gusuhuzanya mu biganza kandi bikubuka gukaraba kenshi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version