MINEDUC Igiye Gufunga Ibigo By’Amashuri Bitujuje Ibyangombwa

Mu Karere ka Musanze by’umwihariko n’ahandi mu Rwanda haravugwa utubari, butiki n’izindi nyubako zidafututse zahinduwe amashuri y’incuke cyangwa abanza.

Ni amashuri yashinzwe nta byangombwa bya NESA ahawe bityo mu gihe gito akaba agiye gufungwa.

Azafungwa kubera ko, nk’uko inzego z’uburezi zibivuga, abangamiye umutekano n’ireme ry’uburezi bugenewe incuke n’abana batangiye amashuri abanza.

Ikirushijeho gutera urujijo ni uko n’ababyeyi bavuga ko batazi gutandukanya ikigo gikora mu buryo bwemewe n’ikindi gikora mu buryo butemewe.

Bituma benshi muri abo bafite iyo myumvire bagira ikibazo cyo guhitamo ikigo cyemewe bakwandikishamo abana babo, bityo bakabajyana mu bigo bitemewe kandi bakabyishyura ngo bige!

Nyuma iyo bigaragaye ko abo babyeyi bohereje abana ahantu hadakwiye, havuka ubwumvikane buke kuko ababyeyi baba bashaka gusubizwa amafaranga yabo kandi wenda bitagishobotse.

Niyo mpamvu basaba abayobozi kubafasha kumenya ibigo bikora kinyamwuga, byemewe na NESA kugira ngo abe ari ho bohereza ababo.

Ibyo bigo bigiye gufungwa

Minisitiri w’uburezi Nsengimana Joseph aherutse gutangaza ko mu rwego rwo gukemura iki kibazo, hafashwe umwanzuro wo gufunga ayo mashuri ariko bigakorwa hashingiwe ku rutonde rw’ibigo byemewe ruzakorwa n’urwego rushinzwe uburezi muri buri Karere.

Ibigo byamewe bizakomeza gukora, ibitemewe bifungwe.

Nsengimana yagize ati: “Ku kibazo cy’ibigo by’amashuri bikora nta byangombwa, hari ibiganiro twagiranye na MINALOC kuko byari bitangiye kurenga urugero. Byabanzaga guca mu Karere bagasaba ‘Sukuveri’( Sous-couvert) hanyuma NESA ikaza kureba. Twasanze bidakora neza, rero guhera ubu hagiye gukorwa urutonde rw’amashuri yemerewe gukora turushyikirize uturere rumanikwe ahagaragara”.

Agira inama ababyeyi yo kujya bashishoza mbere yo kujyana abana babo ku mashuri, bakajya  babanza kureba ku rutonde rwasohotse ku Karere bakamenya ko ikigo bagiye kwandikishamo umwana wabo cyemewe, bakabona kubikora.

Nubwo amashuri y’akajagari kandi atujuje ibisabwa ari hirya no hino mu Rwanda, mu Karere ka Musanze ho hari umwihariko kuko hamaze kubarurwa amashuri 42 nk’uko UMUSEKE wabyanditse.

Kuva Minisitiri Joseph Nsengimana yarahirira imirimo yo kuyobora Minisiteri y’uburezi, ikibazo cy’indwara ya Marburg, iya mPox ndetse n’icy’akajagari gaterwa n’ibigo bishingwa bitujuje ibyangombwa niyo madosiye manini atangiranye nayo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version