Kagame Yaburiye Abayobozi Bashyira Imbere Inyungu N’Imyumvire Yabo

Perezida Paul Kagame yibukije abayobozi ko imikorere igomba kubaranga ikwiye gushingira ku ntego igihugu gifite, bakirinda gushyira imbere uburyo bumvamo ibintu gusa cyangwa inyungu zabo.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatanu ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi baheruka gushyirwa mu myanya barimo Gatabazi Jean Marie Vianney wagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu na Uwamaliza Habyarimana Beata wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda.

Kagame yavuze ko n’ubwo abarahiye ari bashya mu nshingano bahawe, basanzwe bakorera igihugu mu yindi mirimo.

Ati “Icyo bivuze gusa uyu munsi ni uko imbaraga mwakoreshaga no mu busanzwe ubu zigiye kwiyongera, mube mwiteguye kongera imbaraga kurusha uko byari bisanzwe.”

- Kwmamaza -

Yibukije abayobozi bose ko bakorera Abanyarwanda kugira ngo ubuzima bwabo bumere neza, ku buryo inyungu zabo atari zo zikwiye kubanza imbere.  

Ati “Ntabwo ari twe ba mbere tubona inyungu z’ibikorwa nubwo natwe bitugeraho, abagomba kubona inyungu z’ibikorwa ni Abanyarwanda. Birumvikana, bivugwa kenshi ariko ntabwo ariko iteka byuzuzwa.”

Yabasabye kwirinda gukora baganisha mu nyungu zabo bwite cyangwa gushingira gusa mu buryo bashakamo ibintu cyangwa babyumva.

Ati “Ibyo ntabwo ariko ubundi bigenda. Imikorere ishingira ku byo twumvikanyeho twese nk’igihugu, nk’Abanyarwanda mu nzego zitandukanye. Hajyaho uburyo, hakajyaho ingamba, hakajyaho politiki, bikubiye hamwe abantu bumvikanyeho, tugakora tuganisha muri iyo nzira.”

“Ntabwo ari ugukora wowe gusa nk’uko ubyumva, ngo njyewe uko mbyumva ni uku ni ko ngiye gukora, kenshi nibyo bizana ibibazo. Hari ugukora uganisha ku nyungu zawe gusa bwite, hari no gukora uganisha mu bitekerezo byawe bwite gusa.”

Yavuze ko bene iyo mikorere ari yo ikunze guteza ibibazo, asaba abayobozi ko “iteka bajya bagerageza kubyiyibutsa, ndetse bakabyirinda.”

Indi ngingo Perezida Kagame yagarutseho, ni uko abayobozi bashya bagiye mu myanya mu bihe bibi by’icyorezo cya COVID-19.

Ni icyorezo cyagize ingaruka nyinshi ku bukungu bw’igihugu n’ubuzima bw’abantu, ku buryo uburemere bw’imirimo n’inshingano bafite byiyongereye inshuro nyinshi.

Ati “Tugomba gukomeza kugerageza gukoresha imbaraga nyinshi, gutekereza kwinshi, kwitanga, imyumvire ubwacu ikwiye guheraho ariko bigana no ku baturage kugira ngo twumve ko ikibazo uko giteye, ibyo bari badutezeho kenshi ntibishoboka nk’uko bikwiye, ntibyihuta, ariko icyangombwa ni uguhora dusobanura.”

Umukuru w’igihugu yavuze ko iyo usobanuriye abantu ikibazo icyo aricyo, uko giteye, ingamba ufite, ibyo ugerageza gukora, byoroshya uburemere bw’ikibazo iyo abantu bakiganira, ndetse henshi umuti ukaboneka.

Gatabazi yasimbuye Prof Shyaka Anastase wakuweho, naho Uwamaliza asimbura Soraya Hakuziyaremye wagize Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version