Kagame Yagize Icyo Avuga Kuri Raporo Y’Impuguke Za UN Yavuze Ku Rwanda

Mu kiganiro kivuga uko u Rwanda ruhagaze muri iki gihe rumaze imyaka 29 rubohowe, Perezida Kagame yagize icyo avuga kuri raporo y’impuguke iherutse gushinja u Rwanda gukomeza gufasha M23.

Yavuze ko nta gitangaje kiri muri iriya raporo kuko abayikora bakora ikosa ryo kutabaza impande zose ziyivugwamo kandi ngo usanga akenshi iyo raporo isa n’ivuga ko u Rwanda ari rwo kibazo kandi atari ko bimeze.

Ati: “ Izo raporo zahozeho, kandi iyo urebye mu myaka hafi 30 ishize, ubona bahora bazana ibintu bisa.Usanga nta gishya kirimo. Urugero natanga ni uko dufite impunzi nyinshi ziri ino kandi zaje zihunga ihohoterwa, aho zabaga barazangaga bazikorera ibyamfura mbi. Icyakora uzasanga nta kintu kigaragara muri izo raporo kibivugwaho. Iyo uyirebyemo kandi ubona bagaruka kuri M23 nk’aho yabaye ikibazo kireba isi yose, kireba u  Burayi, Amerika, Rwanda…wagira ngo yabaye ikibazo cy’isi yose…”

Perezida Kagame avuga ko ikintu gitangaje muri iriya raporo ari uko akenshi batinda kuri M23 na ADF ariko ntibakomoze kuri FDLR kandi yarabaye kimwe mu bigize ingabo za DRC, basa n’aho iki atari ikibazo.

Ngo iyo ubabajiije aho FDLR iba, wenda bikaba byaba impamvu zo kutayivugaho, basubiza ko abenshi mu bari bayigize basubiye iwabo.

Icyo gihe ariko ngo  birengagiza ko hari abahasigaye kandi bakomeza guteza ibibazo u Rwanda.

Yatanze urugero rw’ibyo bakoze mu mwaka wa 2019.

Ati: “Abo bantu baduteza ibibazo turabazi, n’aho bari kandi si u Rwanda gusa bateza ibibazo, ahubwo bajya no mu baturanyi ndetse no mu Burundi, bava mu Majyaruguru bagaruka mu Majyepfo ya Kivu…”

Avuga ko we yifuza ko iriya raporo yajya ivuga kuri buri wese uwo ari we uyivugwamo aho kugira ngo itoranye.

Guha buri wese uyivugwamo umwanya, ibibazo byose bikavugwamo kandi bibajijwe buri ruhande ngo byatuma no gushaka umuti w’umutekano muke mu Karere uboneka.

Perezida Kagame yavuze ko iyo usomye ziriya raporo ubona ko bisa n’aho bashaka kuvuga uko bo ubwabo basobanura Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kagame mu kiganiro na RBA

Bakora k’uburyo ‘abahemukiwe( victims) ari bo bitwa abagome(perpetrators).

Yasabye ko bibabaje kumva ko u Rwanda rwitwaa M23 kugira ngo rusahure DRC cyangwa rukore k’uburyo ruziyomekaho igice cyayo.

Perezida Kagame avuga ko n’ubwo muri iriya raporo bitaba bivugwa nk’uko yabivuze, ariko ngo ibyo bandika biha abantu urwaho rwo kumva ko u Rwanda ari rwo nyirabayazana w’ibibera muri kiriya gice.

Kuri iyi ngingo, yanzuye ko Abanyarwanda bagomba kuba maso, bakitonda, bakirinda guha urwaho abatabifuriza ineza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version