Perezida Paul Kagame yaraye ahembewe kuba Umunyafurika w’umwaka wa 2024 nyuma y’uko abamuhaye iki gihembo basuzumye bagasanga nta wundi wamuhize mu kuzamura ubukungu bw’Afurika.
Iki gihembo kigenerwa umuyobozi muri politiki cyangwa ubucuruzi kitwa ‘All Africa Business Leaders Awards, AABLA’.
Gitegurwa ku bufatanye na CNBC Africa, kikaba cyaraye gitangiwe muri Afurika y’Epfo.
Abakimuhaye bavuga ko bamushimiye ko yabaye umuyobozi w’indashyikirwa kandi uharanira impinduka nziza muri Afurika.
Kubera ko Perezida Kagame ari mu kirwa cya Samoa aho ari mu nama ya CHOGM, igihembo yahawe cyakiriwe n’uhagarariye u Rwanda muri Afurika y’Epfo witwa Amb Emmanuel Hategeka.
Hategeka kuri X yanditse ko Perezida Kagame yatuye kiriya gihembo ‘abagabo, abagore n’urubyiruko benshi cyane, bakora ubutaruhuka mu kubaka Afurika ikomeye kandi iteye imbere’.
Emmanuel Hategeka yunzemo ko Perezida Kagame yashimiye abategura ibi bihembo.
Ati: “Mureke dukomeze kuyoborana intego, guteza imbere guhanga ibishya, ndetse no kubera icyitegererezo abayobozi ba Afurika bazadukurikira. Dufatanyije, twakubaka Afurika itari kwihuta gusa, ahubwo ishobora kugena ahazaza hayo ndetse no kugena icyerekezo cy’Isi muri rusange”.
Ibaye inshuro ya kabiri Perezida Kagame ahabwa igihembo nk’iki kuko mu mwaka wa 2018 nabwo yagihawe.
Muri uwo mwaka yahawe ikiganiro n’umunyamakuru wa Forbes Magazine, ikinyamakuru mpuzamahanga kivuga ku mari n’abanyemari, amubwira kuri we kuyobora Abanyarwanda ntako bisa.
Icyo gihe yagize ati: “Ku ruhande rumwe, ni abaturage b’igihugu cyanjye, Abanyarwanda, baranshimisha kandi bakantera ishema ko ibyo tugerageje gukora dufatanyije bigenda neza kurusha n’uko nabiteganyaga. Ibi tukabikora twongera kubaka igihugu cyacu kandi ubu kiri gutera imbere. Ntacyo nashobora kugeraho njyenyine tudafatanyije”.