Kagame Yakomoje Ku Kibazo Cy’Ingendo Muri Bisi, Ese Biraza Gukemuka?

Hashize iminsi bamwe mu bahagarariye ibigo bitwara abantu mu modoka mu buryo bwa rusange batakambira Taarifa ngo ibavuganire kuko hari amafaranga Guverinoma ibagomba ariko yabimye bituma bahagarika imikorere.

Guhagarika imikorere bikubiyemo kugabanya abakozi no guhagarika ibinyabiziga kubera ko bitashobora kugenda nta mavuta byanyoye.

Ubu hari bisi(buses) na coasters 1000 zidakora.

Taliki 14, Ukuboza, 2022, abatwara abagenzi mu bigo  26 babwiye ubwanditsi bwa Taarifa  ko hari Miliyari Frw 8 Guverinoma y’u Rwanda yabambuye.

- Kwmamaza -

Ngo ni amafaranga  Guverinoma yagombaga kubishyura kugira ngo bazibe icyuho batewe n’uko Leta yigeze kubasaba gutwara abaturage ku giciro gito, nayo ikazabaha nkunganire.

Si ubwa mbere ishyirahamwe ry’abashoferi risaba Guverinoma kuriha amafaranga yemeye ariko ntibikore.

Muri Gicurasi, 2022,  hari abasabaga Miliyari Frw 3 ariko nabo barategereje amaso ahera mu kirere.

Abagize ibigo 26 bitwara abagenzi twavuze haruguru bemeza ko bigeze kwandikira inzego za Leta zirimo n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda n’iy’uburezi ariko ibibazo byabo byahejejwe mu tubati.

Amabaruwa banditse basaba kurenganurwa tuyafitiye kopi.

Kutishyurwa byarabahombeje ariko banababazwa n’uko n’inzego za Leta bitabaje zabimye amatwi.

Uvugira aba bashoferi witwa Theoneste Mwunguzi icyo gihe  yabwiye Taarifa ko kuba Guverinoma yarabimye amatwi byabakenesheje ariko ngo nta kundi babigenza.

Ati: “ Nta mbaraga dufite zo guhangana na Leta ariko birababaje kuba dushonje kandi Leta yari yaraduhaye isezerano ryadukura mu bukene.”

Mwunguzi avuga ko iyo barebye basanga nta cyizere cy’uko hari ikizakorwa.

Inzego za Leta zitana bamwana…

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro, RURA, kigeze gusubiza itangazamakuru ko ikibazo cy’abo bantu ‘kiri mu maboko’ ya Minisiteri y’imari n’igenamigambi.

Umwe mu bakozi bo muri iyi Minisiteri yabwiye ubwanditsi bwa Taarifa, ishami ry’Icyongereza, ko iriya dosiye ‘iri mu maboko’ y’ushinzwe ikigega cya Leta, bamwita State Treasurer.

Icyakora nawe nta bisobanuro  yatanze kuri iki kibazo.

Muri Gicurasi, 2022, abashoferi bari batubwiye ko baberewemo na Leta Miliyari Frw 3 yagombaga gutangwa avuye mu kigega cy’ingoboka kitwa Economic Recovery Fund (ERF).

Yari amafaranga y’ibirarane by’amezi atatu, ni ukuvuga guhera muri Mutarama kugeza muri Mata, 2022.

Abashoferi n’abandi bakora muri biriya bigo 26 ni abantu 5,000.

Bakoresha bisi(buses) na coasters zigera ku 1000.

Bari kwibaza niba bizaba ngombwa ko bandikira Umukuru w’Igihugu ngo abavugire babone ayo bemerewe.

Ese bazarenganurwa nande kandi ryari?

Taliki 08, Gashyantare, 2022 hari abandi bayobora ibigo bitwara abagenzi mu buryo bwa rusange bandikiye Perezida Kagame ibaruwa bamusaba ko yabishyuriza kuko bo ‘ntako batari baragize bikanga.’

Kopi y’ibaruwa yabo ubwanditsi bwa Taarifa burayifite.

Nyuma y’aho bidatinze hari ayo bishyuwe ariko kuva icyo gihe kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru nta yandi bahawe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange Eric Ruhimiriza yavugaga ko nibiba ngombwa bazongera bakandikira Perezida kuko ari we ‘batezeho amakiriro.’

Perezida Kagame yasabye ko gikemuka vuba…

Mu ijambo yaraye agejeje ku bayobozi bakuru bari baje kwakira indahiro ya Perezida mushya wa Sena, Perezida Kagame yakomoje ku kibazo cy’ingendo aho abantu babura uko bagera aho bajya ku gihe kubera ibibazo bya bisi( buses).

Yagize ati: “ Kugira ngo abantu bashobore gukora imirimo yabo mu buryo bwa buri minsi, baragenda. Numvise ko hari ikibazo cya transport…Abaturage uko bagenda muri bisi mu buryo buboroheye, barambwira ko birimo ikibazo…”

Perezida Kagame yavuze ko igitangaje ari uko ibyo ‘abyumva hanze mu baturage’ ariko ababishinzwe bakaba ‘ntacyo barabimubwiraho.’

Ati: “ Wenda murabizi cyangwa ntimubizi ariko muve aha mujya gukurikirana mumenye ikibazo uko giteye mugishakire umuti gikemuke kive mu nzira.”

Abatwara Abagenzi Mu Buryo Bwa Rusange Barashaka Kongera Kwandikira Perezida Kagame

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version