Umwana Umwe Muri 25 Bakomerekeye Mu Mpanuka Yo Ku Irebero Yapfuye

Mu masaha ashyira umugoroba wo kuri uyu wa Mbere Taliki 09, Mutarama, 2023 nibwo amakuru y’urupfu rw’umwe mu bana 25 bakomerekeye mu mpanuka yari yabereye ku Irebero yamenyekanye.

Uwo mwana yitwa Kenny Mugabo.

Imodoka baguyemo yari Coaster yari ibajyanye ku ishuri rya Path to Success.

Yakoreye impanuka mu masangano y’imihanda ku i Rebero, ahari umuhanda umanuka i Gikondo n’undi ukata ahitwa mu Miduha n’i Nyamirambo.

- Advertisement -

Umwana Mugabo yigaga mu mwaka wa gatanu kuri Path to Success, mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Uriya mwana yari yatakaje amaraso menshi bamujyana mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.

Muri ibi bitaro niho yaje kugwa nyuma yo kugerageza kumwongerera amaraso ngo barebe ko

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano mu muhanda SSP Réné Irere yavuze ko abandi bana batashye.

Perezida Paul Kagame yihanganishije abo mu miryango ya bariya bana kandi abasezeranya ubufasha bwose kugira ngo bakire vuba.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version