Kagame Yavuze Icyatumaga Adakunda Guseka Mu Myaka Ya 2000

Asubiza abavuga ko Kagame atajya aseka, ahora agaragara nabi, Perezida Kagame avuga ko muri iki gihe ahubwo yishima agaseka kuko muri iki gihe hari ibishimishije byatuma umuntu useka.

Avuga ko muri iki gihe hari ibyo kwishimira kandi ko kuba amaze kuba umuntu ukuze ndetse ufite imvi, hari ibyahindutse bituma aseka.

Ati: “ Kagame mubona ni uwo kandi arahari ntaho yenda kujya. Wankunda utankunda, nta kibazo kibirimo, nzakomeza kuba uwo ndi uvuga ibyo atekereza”.

Perezida Kagame avuga ko abamuvugaho kuba uwo atari we akenshi babivugira mu itangazamakuru, bigakorwa n’abanyamakuru, icyakora hakaba n’abandi babona ko ari umuntu utandukanye n’uko abo bandi bamuvuga.

Yemeza ko abamuvuga bashingiye kubyo akora ari bo benshi kandi ko abo ari bo bamuvuga ukuri.

Ikindi kandi ngo ni uko abashaka kujora Abanyarwanda na Perezida Kagame birengagiza ko Imana yaremye abantu bose ibaringanije.

Ku kibazo cya M23, Perezida Kagame avuga ko abantu bagomba kubanza kumenya ko abagize M23 atari Abanyarwanda nubwo bitirirwa kuba Abatutsi bo mu Rwanda.

Ngo abayigize bavukiye hanze ya DRC ndetse abandi bakomoka muri iki gihugu imbere.

Avuga ko hari bamwe muri benewabo w’abagize M23 baba mu Rwanda kuko bahahungiye kubera kubuzwa uburenganzira iwabo.

Kagame avuga ko abaremye M23 babikoze kugira ngo bahangane n’abababujije amahwemo bakabakorera ubugome butuma benewabo bahunga.

Yabwiye umunyamakuru wari umubajije ibya M23 ko ibyiza ari uko abantu bagombye kubanza kumenya icyatumye uwo mutwe ubaho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version