Perezida Kagame yavuze ko mu mwaka wa 2015 hari ibaruwa yandikiye ubutegetsi bw’Amerika abusaba ko indi minsi y’umwaka bwazajya buvuga ibyo u Rwanda rudakora neza ariko ku italiki 07, Mata, buri kwezi bagaha abanyarwanda agahenge ahubwo bakifatanya nabo mu kwibuka, ariko nabyo bakabikora ku bushake.
Yasubiza ikibazo cy’icyo avuga ko nyito Umunyamabanga w’Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga Antony Blinken yavuze mu butumwa yatanze kuri uyu wa 07, Mata, 2024 ubwo yavugaga ko Amerika yifatanyije n’ababuze ababo barimo Abatwa , Abahutu n’Abatutsi.
Ni imvugo yamaganywe na benshi kubera ko ihabanye n’inyito Umuryango w’Abibumbye wemeye y’uko ari Jenoside yakotwe Abatutsi mu Rwanda atari ikindi icyo ari cyo cyose.
Kagame yasubije ati: “ Nasabye ko bandikira Amerika ubutumwa bw’uko idufashije yaduha agahenge kuri uyu munsi wo kwibuka buri taliki 07, Mata mu gihe twibuka abacu, wenda indi minsi bakaba batuvugaho ibyo bashaka, bumva ko tudakora neza”.
Yavuze ko ubwo iyo baruwa yandikwaga hari mu mwaka wa 2015.
Icyo gihe ngo Amerika yari yasohoye ubutumwa burimo kwifatanya n’Abanyarwanda ubwo bibukaga ku nshuro ya 21 ariko ubwo butumwa bukaba bwari burimo n’ibyo kutubahiriza uburenganzira bwa muntu n’ibindi.
Umukuru w’u Rwanda avuga ko icyo gihe Isi yose yoherereje u Rwanda ubutumwa bwo kwifatanya narwo mu kwibuka ariko ubwa Amerika buza bufite n’ibyo bika.
Kuri Perezida Kagame, ikibazo ni uko iki kibazo kigarutse ubwo Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 30.
Yumvaga ko ubwo butumwa bwo mu ibaruwa u Rwanda rwandikiye Amerika bwumvikanye neza.
Ubutumwa Blinken yatambukije:
The United States stands with the people of Rwanda during Kwibuka 30 in remembering the victims of genocide. We mourn the many thousands of Tutsis, Hutus, Twas, and others whose lives were lost during 100 days of unspeakable violence.
— Secretary Antony Blinken (@SecBlinken) April 7, 2024