Ubukwe Bwa Mbere Buhenze Muri Aziya Bwatwaye Miliyoni £ 250

Mu Buhinde habereye ubukwe bivugwa ko ari bwo bwa mbere buhenze muri Aziya mu mateka ya vuba aha! Ubwo bukwe bwateguwe ku ngengo y’imari ya miliyoni £ 250.

Ni ubw’umuhungu w’umukire wa mbere muri Aziya akaba Umuhinde witwa Mukesh Ambani.

Umuhungu we yitwa Anant Amban akaba yarashakanye n’umukobwa witwa Radhika Merchant nawe wo mu baherwe bo muri iki gihugu.

Ubukwe bwabereye mu nzu ngari yakira inama n’ibirori yo mu Buhinde yitwa Joi World Convention Centre yubatswe i Mumbai.

Uretse ubwinshi bw’amafaranga yatanzwe mu gutegura ubukwe, hari impano n’imirimbo byose byagendanye nabwo bifite agaciro ka miliyoni £100.

Ababutashye nabo si abantu babonetse bose kuko ari abantu 1000 gusa biganjemo ibyamamare bikomeye kurusha ibindi ku isi haba muri politiki, muri sinema no mu bindi.

Inzu bwabereyemo ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 16,000 ariko hari harimo abantu 1000 gusa.

Ubwo bukwe bwabereye ahantu hagoswe na Polisi, imihanda iganayo yo yose irafungwa.

Abantu bakomeye bagiye yo ni Tony Blair wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Priyanka Chopra ukina filimi kandi ufite inkomoko mu Buhinde, Kim Kardashian na murumuna we Kloe Kardashian bombi bakaba ibyamamare bikomeye kuri televiziyo mpuzamahanga, Boris Johnston wayoboye Ubwongereza ari Minisitiri w’Intebe n’umugore we Carrie, John Cena ukina filimi n’ibindi byamamare bikomeye byiganjemo ibyo mu Buhinde.

Abitabiriye gusaba no gukwa bataramiwe n’umunyamerika Justin Bieber n’aho abari buze kwitabira umuhango wo gutwikurura uteganyuijwe kuri iki cyumweru barasusurutswa na Adele, Drake na Lana Dey Ley.

Bieber yahembwe miliyoni £7.

Se w’umukwe yahaye umuhungu we inzu ifite agaciro ka miliyoni £62 iherereye i Dubai, ikaba inzu ifite ibyumba icumi n’aho abantu bakorera siporo yo koga n’ibindi bijyanye n’agaciro ifite muri rusange.

Uyu mugabo w’imyaka 67 yahaye kandi umuhungu we ivatiri nziza ifite agaciro ibihumbi £500 yitwa Bentley Continental GTC Speed ndetse n’imyenda n’imitako ifite agaciro ka miliyoni nyinshi z’ama pound.

Bentley Continental GTC Speed

Umugore we witwa Nita yahaye umukazana we impeta ya diyama n’umukufi bifite agaciro ka miliyoni £10.

Amafoto y’ibyamamare byabutashye:

John Cena ukina ibyo gukirana
Prianka Chopra n’umugabo we
Tony Blair n’umugore we
Boris Johnston n’umugore we Carrie
Kim Kardashian na murumuna we Khloe Kardashian
Radhika Merchant
Anant Amban
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version