Kagame Yibukije Urubyiruko Ko Ari Rwo Rushinzwe Kugira u Rwanda Ikirenga

Paul Kagame yibwiye urubyiruko ko ari rwo rushinzwe guteza imbere u Rwanda, rukarurinda kandi rugaharanira ko ruba ikirenga.

Yabivuze mu ijambo yagejeje ku baje kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ukwibohora kwarwo mu muhango wabereye muri Stade Amahoro iherutse gutahwa nyuma y’imyaka ibiri ivugururwa.

Ijambo rya Kagame ryagarutse ku ntambwe u Rwanda rwateye guhera mu mwaka wa 1994 ubwo rwabohorwaga na FPR-Inkotanyi nyuma y’imyaka ine y’intambara.

Yavuze ko kuba kwizihiza kwibohora byakorewe muri Stade Amahoro ivuguruye nabyo ari ikimenyetso cy’amajyambere u Rwanda rw’ubu rutandukaniyeho n’urwa kera.

- Advertisement -

Kagame avuga ko amateka mabi yaranze igihugu cye ari yo yaje kuvamo amasomo yo gukora cyane kw’Abanyarwanda bagamije kutazongera kugira uwo bahora bategeye ibiganza ngo abahe.

Yavuze ko ibyo Abanyarwanda bagezeho mu myaka 30 ishize, ari ikintu cy’agaciro urubyiruko rukwiye kurinda kandi rukumva ko abarubyaye bifuzaga ko rukora cyane rukazagira igihugu cyarwo ikirenga.

Icyo kandi ngo ni ikintu afitiho icyizere ko kizashoboka.

Mu ijambo rye ryamaze iminota igera ku 15, Kagame yibanze cyane ku magambo y’Icyongereza kugira ngo abatumva Ikinyarwanda bamwumve bidasabye ubusemuzi.

Yashimye ko hari ababanira u Rwanda neza ariko nanone abwira abanyamahanga ko Abanyarwanda bahora ari abanyamahoro ariko ko mu gihe bashowe mu ntambara nayo bazi kuyirwana.

Avuga ko muri rusange Abanyarwanda biteguye gufasha ahantu aho ari ho hose hakenewe amahoro.

Yavuze ko Stade Amahoro yigeze kuba ubuhungiro bw’Abatutsi bahungaga urupfu kubera Jenoside yabakorewe, ariko ubu ngo ni ahantu heza ho kwishimira no kunezererwa ku byo Abanyarwanda bigejejeho.

Kimwe mu byagaragaye kuri iyi nshuro ni uko nta muyobozi w’ikindi gihugu wari uhari.

Ni umuhango wari uw’Abanyarwanda 100%.

Kwibohora ku nshuro ya 30 ni umuhango wihariye kubera ko ukozwe mu gihe mu Rwanda hari kubera ibikorwa byo kwiyamamaza ku bashaka kuyobora u Rwanda ari bo Paul Kagame, Philippe Mpayimana na Dr. Frank Habineza.

Ayo matora azaba muri Nyakanga, 2024 hagati ya taliki 14 na taliki 15.

Kagame kuri uyu wa Gatandatu arakomereza kwiyamamaza mu Karere ka Bugesera ahitwa Kindama.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version