Nyanza: RIB Yafashe Uwo Ikekaho Kwicira Umuntu Muri Karongi

Mu Karere ka Nyanza hafatiwe umugabo w’imyaka 38 y’amavuko wari umaze hafi amezi ane avuye mu Karere ka Karongi aho bivugwa ko yiciye umuntu, icyo cyaha akaba avugwaho kugikorera mu Murenge wa Murundi.

Ubuyobozi bwo mu Murenge wa Busoro aho yafatiwe, buvuga ko yishe umugabo wiwa Gérald Usabyuwera wabaga mu  Mudugudu wa Ruhungamiyaga, Akagari ka Kareba mu Murenge wa Murundi muri Karongi.

Ni icyaha bivugwa ko yakoze muri Werurwe uyu mwaka ahita atorokera muri Nyanza, mu Mudugudu wa Bweramana, Akagari ka Masangano mu Murenge wa Busoro.

Undi bivugwa ko bafatanyije ubwo bwicanyi akaza gufatwa ni Jean Marie Vianney, ubu ufungiye i Karongi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busoro, Jean Baptiste Habineza, yahamirije bagenzi bacu ba UMUSEKE ifatwa ry’uwo mugabo.

Yagize ati: “Yari amaze igihe ashakishwa none yarafashwe  biturutse ku makuru yatanzwe n’uwo bafatanyije gukora icyaha ufungiye i Karongi”.

Ubuyobozi bwo mu Kagari bivugwa ko ukekwa yakoreyemo icyaha buvuga ko uwishwe yishwe atezwe igico mu gicuku saa munani.

Gitifu Evariste wo muri aka Kagari avuga ko abaturage bamubwiye ko bagiye kumva bumva umuntu aratatse.

Ati: “Ntitwamenye aho yaturutse gusa bajya kumwica nyakwigendera yaratatse cyane avuga ko bamwishe, abantu baratabaye basanga  abamwishe birutse bagiye”.

Amakuru avuga ko bikekwa  ko abamwishe bari babanje kunoza uwo mugambi bagiranye n’umuntu bivugwa ko nyakwigendera yari afitanye nawe urubanza mu rukiko.

Nyakwigendera  uyu yari afite imyaka 32 y’amavuko.

Uwafatiwe i Nyanza yahise ajyanwa kuba afungiwe kuri station ya RIB yo ku Murenge wa  Busasamana, akazajyanwa i Karongi mbere y’uko agezwa mu rukiko rw’aho icyaha cyakorewe ni ukuvuga muri aka Karere.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version