Sena Y’u Rwanda Mu Mwiherero Wo Kwinegura

Abagize Sena y’u Rwanda bari  mu mwiherero w’iminsi itatu ugamije kwisuzuma ngo barebe uko buzuza inshingano zabo. Watangiye Taliki 27 ukazarangira Taliki 30 Nyakanga 2022.

Ugamije kungurana ibitekerezo k’uburyo Abasenateri barushaho kunoza uko bashyira mu bikorwa inshingano zabo.

Uri kubera mu Karere ka Nyagatare.

Perezida wa Sena Dr. Iyamuremye Augustin yagaragaje ko nubwo muri manda ya gatatu hari byinshi Sena imaze kugeraho, hari ibigaragara ko bikwiye kurushaho gushyirwamo imbaraga.

- Advertisement -

Birimo guteganya ibikorwa bishingiye mbere na mbere k’umwihariko wa Sena.

Uwo mwihariko ni ‘ukumenyekanisha no kugenzura iyubahirizwa ry’Amahame Remezo’ no  kurushaho gusura abaturage.

Perezida wa Sena Dr. Iyamuremye Augustin yagize ati “Biro ya Sena yemeje ko ari ngombwa ko Abasenateri bafata umwanya wo kwisuzuma no kurebera hamwe ibyagezweho muri iyi myaka ibiri n’igice ishize ya manda ya gatatu  ya Sena, imbogamizi bahuye nazo, bagafata n’ingamba zo kurushaho kuzuza inshingano zabo.”

Muri uyu mwiherero, Abasenateri bazungurana ibitekerezo ku nshingano yihariye ya Sena yo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amahame remezo avugwa mu Ngingo ya 10

y’Itegeko Nshinga n’uko ishyirwa mu bikorwa, Ivugururwa ry’Itegeko Ngenga rigenga imikorere ya Sena n’ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi n’uruhare rwa Sena.

Bagiye mu mwiherero ngo baganire uko inshingano zabo zarushaho kunoga
Abayobozi ba Sena y’u Rwanda muri uriya mwiherero

Nyuma y’umwiherero wa Sena, hitezwe umusaruro muri kugira icyerekezo kimwe kandi gihamye ku bijyanye no gushyira mu bikorwa inshingano za Sena; kugira Itegeko Ngenga rigenga imikorere ya Sena rinoze, rifasha abayigize kuzuza inshingano no kugira uburyo bwo guhererekanya amakuru bunoze.

Mu gusoza umwiherero, Abasenateri bazifatanya n’abaturage bo mu Murenge wa Nyagatare , Akarere ka Nyagatare mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Nyakanga.

Igikorwa cy’umuganda kikazasorwa n’ibiganiro abaturage bazagirana n’Abasenateri.

Imwe mu ngingo Abasenateri baherutse guhura baganiraho ni iyabahurije mu nama yari igamije kureba uko serivisi z’imari zihabwa abaturage.

Abanyarwanda baba mu mahanga bari bitabiriye iriya nama banengeye imbere ya Perezida wa Sena imikorere irandaga ya ‘Banki zo mu Rwanda.’

Bagarutse  no ku mikorere y’uburyo ikoranabuhanga bita IREMBO rikora bavuga ko ‘rirandaga.’

Ibi ndetse n’ibindi byahavugiwe bikubiye mu Nama nyunguranabitekerezo yateguwe na Sena y’u Rwanda yari igamije kureba uko abaturage b’u Rwanda bagezwaho serivisi z’imari mu buryo budaheza.

Perezida wa Sena watangije iriya nama  yagaragaje ko kuyunguranaho ibitekerezo bigomba gushimangira intambwe u  Rwanda rumaze kugeraho.

Yagarutse ku bibazo bigaragazwa n’abaturage bijyanye n’uburyo Ibigo by’imari byubahiriza Itegeko ryo kurengera umuguzi wa serivisi y’imari.

Harimo kandi ko biriya bigo bigomba gukorera  mu mucyo no kugira inama abaguzi mu bya serivisi y’imari.

Bigomba no gukorwa  hazirikanwa ko intego y’u Rwanda ari uko mu 2024, Abanyarwanda bose bazaba bageze ku myaka y’ubukure bazaba bashobora gukoresha serivisi z’imari 100%.

Abanyarwanda baba mu mahanga  bavuze ko murandasi yo mu Rwanda ifite ikibazo cyo kugenda gahoro ndetse ngo bahura n’ingorane zo kubona serivisi zitangirwa kuri murandasi binyuze ku IREMBO.

Akenshi ibigo by’imari  bihugira  mu kubara inyungu no kwishyuza inguzanyo ariko ntibishyire imbaraga mu gukangurira abaturage kwitabira iby’imari no kumva ibibazo byabo ngo bikemuke.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version