Kalimpinya Arataka Ko Imodoka Bakoresha Mu Isiganwa Zishaje

Umwe mu Banyarwanda[kazi] bitabiriye isiganwa ry’imodoka ryabaye mu mpera z’Icyumweru gishize witwa Queen Kalimpinya avuga ko impamvu ikomeye ituma batitwara neza cyane ari uko bakoresha imodoka zishaje.

Karan Patel na Tauseef Khan bo muri Kenya batwara imodoka ya Skoda Fabia R5 nibo begukanye isiganwa mpuzamahanga rya Rwanda Mountain Gorilla Rally 2024 riherutse.

Umwanya wa kabiri n’uwa gatatu w’iri siganwa ryabereye mu mihanda yo mu karere ka Bugesera nayo abakinnyi bo muri Uganda barayegukana.

Kalimpinya Queen uri mu bakinnyi b’u Rwanda bitabiriye ririya siganwa ariko ntibagera kure mu kuritsinda.

Yabwiye BBC  ko ikibazo ari uko bakoresha imodoka zishaje.

Ririya siganwa ryitabiriwe n’abantu 21 ariko abarirangije ni abantu 16.

Ku manota 35 isiganwa ryo mu Rwanda ryari rifite ku ngengabihe y’Afurika,  Patel yahise agira amanota yose hamwe 140 mu gihe umukurikiye mu guhatanira ikamba rya Afurika Jass Mangat wo muri Kenya afite gusa amanota 28.

Isiganwa rya nyuma risoza shampiona y’Afurika rizabera muri Kenya mu mpera z’ukwezi gutaha kwa Ugushyingo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version