Vital Kamerhe aherutse gusaba ashimitse Perezida Felix Tshisekedi ko yatera u Rwanda kuko ngo guhora abivuga nta bikore biha abanzi ba DRC urwaho rwo kubona ko ibyo avuga aba akina.
Avuga ko gutera u Rwanda byashyira iherezo ku bitero bya RDF na M23 avuga ko bituruka ku butaka bw’u Rwanda.
Itangazo ryo ku wa 17, Gashyantare, 2024 ariko ryageze mu itangazamakuru taliki 19, uko kwezi rikubiyemo ubutumwa bwa Kamerhe aho avuga ko nta gushidikanya RD Congo yatewe n’u Rwanda.
Kuri we, ngo birihutirwa ko igihugu cye gikoresha uburenganzira gihabwa n’amategeko mpuzamahanga yo kwirwanaho kikarwanya u Rwanda rwagiteye.
Muri ubwo butumwa hari aho agira ati: “ RDC igomba gukoresha uburenganzira bwayo bwo kwirwanaho, kugira ngo irwanye uwayiteye wamenyekanye, u Rwanda.”
Kamerhe ni umwe mu banyapolotiki bakomeye mu Ihuriro riri ku butegetsi, Union Sacré.
Avuga akomeje ko igihugu cye kidateze kuganira na M23.
Ngo niyo imishyikirano yabaho, yazabaho ari uko ingabo z’u Rwanda na M23 zarangije kuva ku butaka bwa Congo.
Ari mu bayobozi ba DRC bavuga beruye ko bashyigikiye umugambi wa Perezida Tshisekedi wo kugaba ibitero k’u Rwanda.
Hashize igihe gito kandi ubuyobozi bwa DRC butangaje ko drones z’ingabo z’u Rwanda ari zo ziherutse kugaba ibitero ku ndege za DRC ariko ngo ibyo bisasu byafashe ubusa.
Buvuga ko ibyo bitero bya drones z’u Rwanda byaguye no ku kibuga cy’indege cy’umujyi wa Goma byangiza indege za gisivili.