Umuyobozi mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga witwa Jutta Urpilainen yaraye asinyanye na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr. Vincent Biruta amasezerano y’ubufatanye mu gucukura no gutunganya amabuye y’agaciro.
Kuri X, Urpilainen yanditse ko gukorana n’u Rwanda muri uru rwego rw’ubukungu ari ingenzi kuko iki gihugu gifite amabuye y’agaciro ahagaje kandi kikagira n’umugambi wo kuyacukura no kuyatunganya mu buryo butangiza ibidukikije.
Amasezerano hagati y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi bayise Global Gateway Memorandum of Understanding on Sustainable Raw Materials.
Ku ruhande rw’u Rwanda, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta avuga ko Guverinoma y’u Rwanda isanzwe ari umufatanyabikorwa w’ingenzi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).
Imibare igaragaza ko amabuye y’agaciro yoherejwe mu mahanga mu mwaka wa 2023 yinjirije u Rwanda asaga miliyari 1.1$, avuye kuri miliyoni $ 772 mu mwaka wa 2022.
Amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ari mo ko impande zombi zizafatanya mu gutunganya no guteza imbere uruhererekane rw’inzira amabuye anyuramo.
Ni ubufatanye mu buryo acukurwamo no mu itunganywa ry’ayo hagamijwe kuyongerera agaciro.
Impande zombi zizafatanya no mu guhangana n’ubucuruzi butemewe bw’amabuye y’agaciro, hitabwa ku gukurikirana amabuye kuva acukuwe kugeza ageze aho yongerererwa agaciro.
Ziyemeje kandi guharanira ko ayo mabuye acukurwa mu buryo butangiza ibidukikije no gushakisha ubushobozi butuma hubakwa ibikorwaremezo bya ngombwa bigamije koroshya icukurwa ryayo.
Mu byo bemeranyije harimo n’ubushakashatsi no guhanahana ubumenyi… byose bigakorwa hagamijwe kwimakaza ikoranabuhanga mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.