U Rwanda Na DRC Birashyize Bisinye Amasezerano Y’Amahoro 

I Washington Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Olivier Patrick Nduhungirehe yashyize umukono ku masezerano y’amahoro ruhuriyeho na DRC yari ihagarariwe na Minisitiri wayo ushinzwe ububanyi n’amahanga Therese Kayikwamba Wagner.

Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga Marco Rubio niwe wari uhari nk’umuyobozi wabishinzwe na Donald Trump.

Intumwa ya Amerika ishinzwe Afurika Massad Boulos niyo yari ishinzwe guhuza ibiganiro, akaba yavuze ko zimwe mu ngingo zikomeye ziyakubiyemo ari uguhagarika imirwano kandi ntihagire igihugu kivogera ubusugire bw’ikindi.

Mu ijambo rye, Nduhungirehe yashimye ko muri ayo masezerano hatirengagijwe akaga FDLR yateje kandi igiteje u Rwanda, avuga ko Kigali ifite icyizere cy’uko ubu ayo masezerano nayo atazaraza amasinde.

Yavuze ko u Rwanda ruzakomeza kubahiriza ibirureba ngo ibikubiye muri ayo masezerano byubahirizwe.

DRC, ibinyujije mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, nayo yavuze ko isinywa ry’aya masezerano ari intsinzi kuri yo mu rwego rwo gutuma ubusugire bwayo butongera kuvogerwa.

Hagati aho, abasomyi ba Taarifa Rwanda bakwiye kumenya ko i Doha muri Qatar hari kubera ibindi biganiro hagati ya AFC/M23 na Repubulika ya Demukarasi ya Congo ku bibazo bireba izo mpande.

Ni ibibazo DRC yakunze kuvuga ko u Rwanda rubifitemo uruhare, rwo rukabihakana.

Nk’uko Nduhungirehe yabivuze, hari icyizere ko kuri iyi nshuro ibikubiye muri ayo masezerano bizakurikizwa kuko hari n’andi yabaye ‘amasigarakicaro’.

Massad Boulos, Umukwe wa Trump, yahise atangaza ko ayo masezerano ahita atangira gushyirwa mu bikorwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version