Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kaminuza Y’Ubuvuzi Kuri Bose Iri I Burera Yashimwe Ku Rwego Rw’Isi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kaminuza Y’Ubuvuzi Kuri Bose Iri I Burera Yashimwe Ku Rwego Rw’Isi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 February 2022 6:50 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburezi, ubumenyi n’umuco( UNESCO) ryatangaje ko Kaminuza mpuzamahanga y’ubuvuzi n’ubuzima kuri bose iri mu Karere ka Burera iri mu zindi Kaminuza n’ibigo hirya no hino ku isi byagize uruhare rugaragara mu kuzamura imibereho myiza y’ababituriye n’ababigana.

UNESCO yatangaje ko iyi Kaminuza iri mu zitanga ibisubizo mu ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’iterambere rirambye gahunda izwi nk’Icyerekezo 2030.

Iyi Kaminuza ifite intego za gukora uko ishoboye kugira ngo abatuye Afurika babone serivisi z’ubuzima zigezweho kandi ibyinshi mu bisubizo by’ibibazo bafite mu rwego rw’ubuzima bakabyishakamo.

Abagize Inama yayo y’ubutegetsi baherutse gutangaza ko intego zabo bazazigeraho binyuze mu gufatanya n’abakuru ba za Kaminuza zigisha iby’ubuzima, abakuru b’ibigo by’ubushakashatsi mu by’ubuzima ndetse no kungurana ibitekerezo n’abafata ibyemezo bya Politiki.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image
Kwa muganga barasanasana iminsi ikicuma

Inama ngishwanama  y’iyi Kaminuza muri Kanama 2021 yatangaje ko kugira ngo izagera ku byo yiyemeje izafatanya n’abandi bahanga mu rwego rw’ubuzima bakorera hirya no hino ku isi kugira ngo babunganirane mu bitekerezo hagamijwe kunoza imigambi n’ibikorwa byo guteza imbere ubuzima bw’abatuye Afurika muri rusange n’abatuye u Rwanda by’umwihariko.

Kimwe mu byumba by’amashuri iyi Kaminuza yigishirizamo ibice by’umubiri w’umuntu

Nyuma yo kumva ko iyi Kaminuza yahawe kiriya gihembo, umwe mu bayobozi bayo bakuru witwa Prof Paul Farmer yatangaje ko ibyo iriya Kaminuza yagezeho ibicyesha u Rwanda.

Yanditse ati: “ Ndemeza ko UNESCO iri mu kuri! Hari indi Kaminuza nk’iyi ku isi? Ntabwo irabaho, hari indi Kaminuza muri Afurika nk’iyo? Ntiraza! Ese  Hhari kaminuza nk’iyi mu bice by’icyaro muri Afurika? Oya! iyi Kaminuza irihariye, kuba UNESCO yarishimiye imikorere yayo n’uruhare rwayo mu ishyirwa mu bikorwa intego z’iterambere rirambye ni ibintu nanjye byanshimishije byankoze ku mutima. Navuga ko iyi ari intsinzi ikomeye kuri iyi Kaminuza kuba ishimirwa muri ubwo buryo ariko nanone nkashimira igihugu cyatwemereye kubaka iyi Kaminuza nziza n’ibi bitaro byiza kuri uyu musozi.”

Abagize Inama ngishwanama y’iyi Kaminuza

Raporo ya UNESCO yakorewe mu bihugu 193,  igaragaza uruhare rw’amashuri makuru na za Kaminuza ku cyerekezo 2030 ku birebana n’intego z’iterambere rirambye (SDGs), ikaba ishima uruhare rw’iyi kaminuza ya UGHE.

Muri Mutarama, 2019 ni bwo iyi kKaminuza mpuzamahanga y’ubuvuzi n’ubuzima kuri bose yatashywe ku mugaragaro. Kugeza ubu ifite abanyeshuri 156, kandi buri mwaka isohora abagera kuri24 baba barangije icyiciro cya 3 cya Kaminuza mu buvuzi n’ubuzima.

- Advertisement -

Madamu Jeannette Kagame ni  Umuyobozi wungirije w’Inama Ngishwanama y’iriya Kaminuza.

Madamu Jeannette Kagame ni Umuyobozi wungirije w’Inama Ngishwanama y’iriya Kaminuza.
TAGGED:ButaroFarmerfeaturedJeannetteKagameKaminuzaUNESCO
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kera Kabaye Stade Amahoro ‘Igiye’ Kwagurwa
Next Article Leta Zigomba Kurushaho Guha Umukobwa Amahirwe Yo Kwiga Siyansi N’Ubumenyingiro
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Misa Ya Mbere Ya Papa Leo XIV Yasomewe Ku Mva Ya Papa Francis

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?