Kamonyi: Imibiri Irenga 900 Y’Abazize Jenoside Ntirashyingurwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi, na IBUKA buvuga ko hari imibiri irenga 900 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu  mwaka wa 1994  itarashyingurwa.

Mu nama yabahuje bemeje ko iriya mibiri ishyingurwa mu nzibutso eshatu(3) iri muri kariya Karere.

Perezida wa IBUKA muri Kamonyi  witwa Benedata Zacharie avuga ko hari imibiri 882 ishyinguye mu mva rusange ziri mu Murenge wa Kayumbu, uwa  Kayenzi, uwa Nyamiyaga n’indi iri mu Murenge wa Musambira.

Benedata avuga ko bifuza ko ijyanwa mu nzibutso z’Akarere.

- Advertisement -

Avuga ko hari indi mibiri 30 yabonetse muri iyi minsi, harimo n’indi ishyinguye ku masambu y’abaturage.

Ati: “Twaganirije abafite ababo bashyinguye muri izo mva rusange, tubasaba ko batwemerera igashyingurwa mu nzibutso z’Akarere.”

Perezida wa IBUKA muri Kamonyi avuga ko hari bamwe batarabyakira ngo bemere ko iriya mibiri ishyingurwa ku rwibutso.

Kuri bo, ngo  kwimura iyo mibiri ni ugusibanganya amateka  ya Jenoside yahabereye mu gihe abandi bagifite ihungabana.

Ku rundi ruhande, hari bamwe bumvise akamaro ko gushyingura mu rwibutso n’ubwo hari abandi batarabyumva.

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu isaba ko ahantu hose bahereye Jenoside hagomba gushyirwa ibimenyetso bibigaragaza.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Kamonyi witwa Uwiringira Marie Josée avuga ko kwimurira iyo mibiri mu nzibutso bitagombye gutera impungenge abarokotse Jenoside.

Abayobozi mu Karere ka Kamonyi baganira n’aba IBUKA kuri iki kibazo.

Avuga ko inzibutso eshatu ziri mu Karere ka Kamonyi zujuje ibisabwa biteganywa n’amabwiriza ya MINUBUMWE.

Uwiringira ati: “ Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yahagarikwaga, hari bamwe mu baturage bahise bashyingura ababo mu  mva rusange, abandi bakabashyingura iwabo mu ngo.”

Avuga ko hari gukorwa ubukangurambaga kugira ngo imiryango igifite ababo bashyinguye mu mva, bemere ko iyo mibiri yimurwa.

Inzibutso ziba muri Kamonyi ni urw’ahitwa mu Kibuza,  urwo mu Murenge wa Gacurabwenge, urwibutso rwa Mugina n’urwibutso rwa Jenoside ruherereye i Bunyonga mu Murenge wa Karama.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version