Umuyaga Ugiye Kubyazwa Imbaraga Zitwara Ubwato Bwo Mu Nyanja

Ikoranabuhanga rigezweho muri iki gihe riri gukora uko rishoboye ngo hakorwe imashini zitanga amashanyarazi akomoka ku muyaga azajya atwara ubwato.

Abahanga bavuga ko ubwato bugezweho muri iki gihe bukenera ibikomoka kuri petelori nyinshi bikagira uruhare mu gutuma ikirere gihumana cyane.

Kubera ko imihindagurikire y’ikirere ari ikintu gihangayikishije isi yose, umuti wo kugabanya icyutuma ikomeza gushyuha uzageragezwa kandi uterwe inkunga.

Ubwato buri gukorwa muri iki gihe buzahabwa uburyo bugaragara bwo gukoresha imbaraga z’amashanyarazi akomoka ku mbaraga zitangwa n’umuyanga bungana na 10% cyangwa 90% bitewe n’ubunini bw’inyanja bucamo n’imiyaga buhangana nayo.

- Advertisement -

Umuyaga ntugurwa kandi ugira imbaraga nyinshi iyo uciye mu Nyanja kurusha iyo ari i musozi.

Ubwato bwakozwe muri iki gihe, bwahawe ikoranabuhanga ribufasha gukusanya imbaraga zizanywe n’umuyaga rikawohereza mu byuma biwubyaza amashanyarazi.

Ayo mashanyarazi niyo atuma bugenda.

The Guardian ivuga ko kugeza ubu ubwato 20 ari bwo bwamaze gukoranwa iri koranabuhanga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version