Kamonyi: Ku Mugina Baribuka Abatutsi Bishwe Muri Jenoside Babigizwemo Uruhare N’Abarundi

Mu Karere ka Kamonyi ahitwa ku Mugina buri taliki 26, Mata, 2022 bibuka Abatutsi biciwe muri kariya gace cyane cyane abiciwe muri Kiliziya y’aho. Umwe mu baharokokeye witwa Marcel Rutagarama yabwiye Taarifa ko uretse Interahamwe zahiciye benshi, hari n’Abarundi baturukaga mu Ruhango bakaza kuzifasha kwica Abatutsi.

Avuga kandi ko hari bamwe muri abo Barundi biriye n’imibiri y’Abatutsi.

Muri aka gace hahoze ari muri Komini Mugina, ubu ni mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Mugina ariko hakora no ku Murenge wa Nyamiyaga.

Harashyingurwa imibiri 108

Abayobozi bagiye kwifatanya n’abarokokeye ku Mugina biganjemo Abadepite ariko Umushyitsi mukuru ni Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Madamu Alice Kayitesi.

- Kwmamaza -

Ikindi ni uko hari bushyingurwe imibiri 108 yabonetse hirya no hino mu bice bituriye ahubatswe urwibutso.

Abaturutse mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda batabaye abo ku Mugina ni Senateri  Umuhire Adrie, Depite Dr  MBONIMANA Gamariel, Depite Uwera Kayumba Marie  Alice, Depite  Mukabunani Christine, Depite Kamanzi Ernest, Depite Uwumuremyi Marie Claire  na Pierre Rwaka Claver.

Umwe bakurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mugina ni uwahoze ari Umujandarume witwa Pierre Claver Karangwa, bikaba bivugwa ko akunze guhinduranya aho atuye.

Iyo atari mu Buholandi aba ari ahandi mu Burayi.

Hashyiriweho impapuro zo kumufata.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version