Kayonza: Umuyisilamu Wiciye Ingurube Ku Musigiti Yakatiwe

Mu Murenge wa Kabarondo, Akarere ka Kayonza haherutse kubera urubanza rwaregwagamo umugabo witwa Sadate Musengamana waregwaga kwica ingurube y’umuturanyi ayisanze ku musigiti.

Uyu mugabo yari asanzwe ari Imam w’Umusigiti w’iyo za Kabarondo, urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwamuhamije iki cyaha, akatirwa igifungo cy’imyaka itanu.

Yayoboraga Umusigiti wa Cyinzovu mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza.

Urubanza rwe  rwaciwe Taliki 25, Werurwe, 2022, rucibwa n’Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma.

- Kwmamaza -

Icyaha yaregwaga yagikoze Taliki 12, Werurwe, 2022 agikoreye mu Mudugudu wa Akinyenyeri, mu Kagari ka Cyinzovu mu Murenge wa Kabarondo muri Kayonza.

Umwanditsi mukuru w’Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma witwa Ndizeye yabwiye IGIHE gucyesha iyi nkuru ko ‘Urukiko rwemeje’ ko Musengamana Sadate ahamwa n’icyaha aregwa cyo gufata nabi amatungo yororerwa mu rugo, kuyakomeretsa cyangwa kuyica.

Rwamuhanishije igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ingana na Frw 500,000.

Urukiko rwategetse uriya mugabo gukora ibyo rwamutegetse ku neza, bitaba ibyo akazabikora ku ngufu za Leta.

Icyakora uregwa hamwe n’umwunganira mu mategeko bahise bajurira.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version