Karongi: Abacuruza Ibikomoka Kuri Petelori Beretswe Uburyo Nyabwo Ipimwa

Kabalisa Placide

Abakozi b’Urwego rw’igihugu rutsura ubuziranenge, RSB, basuye batunguye abakora kuri imwe muri sitasiyo zo mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi babasaba kubereka uko gaze na lisansi bahacuruza bipimwa.

Ni igikorwa kiri mu bugenzuzi n’ubukangurambaga iki kigo kiri gukora ngo kirebe niba bimwe mu by’ingenzi bifasha Abanyarwanda mu buzima bwabo biba byujuje ubuzirangene, ibipimo n’ingero byemewe ku rwego mpuzamahanga.

Kabalisa Placide ukora mu ishami rishinzwe ingero n’ibipimo bigenwa na  RSB avuga ko mu gusuzuma station iyo ari yo yose bareba niba icyuma gishinzwe gupima ibyo byose gikora neza.

Kiba kigomba gukora ku kigero nyacyo kandi bigendeye ku bipimo byagenwe.

- Kwmamaza -

Nyuma yo gusuzuma bagasanga gikora neza, bagishyiraho ikirango kibyemeza bityo bigaha icyizere abazagana iyo station baje kunywesha lisansi cyangwa gupakira gazi.

Ati: “Tubagenzura mu kwa Mbere(Mutarama) tukongera kubagenzura mu kwa Karindwi( Nyakanga) ni ukuvuga nyuma y’amezi atandatu. Iyo hari uciye icyo cyemezo ahanishwa amande agenwa n’amategeko”.

Ni amande ari hagati ya Fw 500,000 na Miliyoni Frw 2.

Asaba buri wese uje kugura lisansi cyangwa gaze ajya abanza kureba niba icyuma kiyitanga gifite kiriya kirango.

Murinzi Céléstin uyobora Station ya Kobil yasuwe avuga ko ‘akenshi na kenshi’ bereka umukiliya ko bafite kiriya kirango kugira ngo agure yizeye ibyo amaze kugura.

Yagize ati: “ Ntabwo bikunze kubaho ko abakiliya bacu banenga gazi yacu, ariko dufite imashini ipima ibilo gaze ifite. Inshuro nyinshi tubanza gupimira umukiliya uje gutwara gaze. Kandi iyo atabidusabye natwe ubwacu turabimukorera”.

Umuyobozi muri RSB ushinzwe Ishami rishinzwe gushyiraho ibipimo n’ingero witwa Emmanueline Irizerwa avuga ko kudakurikiza ibipimo n’ingero za gazi biba bishobora guteza ibyago.

Emmanueline Irizerwa avuga ko kudakurikiza ibipimo n’ingero za gazi biba bishobora guteza ibyago.

Avuga ko burya hari ubwo amacupa ya gazi aturika bitewe n’uko bayashyizemo gazi iremereye ugereranyije n’igipimo icupa ripakira.

Atangaza ko kugira ngo bamenye ibiri mu icupa rya gazi bagira uburyo babipima, bakareba niba ibyanditse ku icupa bihuye n’ibiririmo bya nyabyo.

Ibyo birinda ko abaguzi bashyamira n’abacuruzi bapfa ko bamwe basondetse abandi.

Ati: “ Tuba tugira ngo niba usabye ibilo 15 uhabwe ibilo 15 niba usabye ibilo 20 uhamwe ibilo 20. Kubera ko gaze ari ikintu gikoreshwa cyane mu ngo z’Abanyarwanda, tubikora kugira ngo dufasha muri ubwo bucuruzi”.

Ibipimo ni ingenzi mu bintu byose. Mu bucuruzi ho birushaho kugira uburemere kuko birinda ko abantu bagaburirwa, bagura cyangwa bavuzwa imiti cyangwa ibindi bidapimwe neza.

Mu rwego rwo kwirinda ibyo, Leta y’u Rwanda yashyizeho uburyo bwo kureba ubuziranenge bw’ibyo byose.

Nizo mpamvu zatumye hashyirwaho Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzirangenge muri rusange, Rwanda Standards Board, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa(Rwanda FDA) n’Ubuyobozi bw’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA).

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version