Mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda, Ambasade yarwo ikorera muri Koreya Y’Epfo yihanganishije imiryango n’inshuti z’abaturage b’iki gihugu baburiye ubuzima mu nkongi y’umuriro yahitanye abantu 24 igasenya inyubako zisaga 200 mu bice binyuranye by’amajyepfo y’iki gihugu.
Iyo nkongi kandi yakomerekeje cyane abandi bantu 26 barimo 12 barembye cyane.
Ambasade y’u Rwanda muri kiriya gihugu yanditse iti: “Tubikuye ku mutima dufashe mu mugongo imiryango n’inshuti babuze ababo bitewe n’inkongi ikomeje kwibasira Amajyepfo y’Uburasirazuba bwa Korea y’Epfo. Twifatanyije n’abaturage na Guverinoma ya Koreya y’Epfo muri ibi bihe by’umubabaro.”
Abayobozi bo muri Koreya y’Epfo bavuga ko abenshi mu baburiye ubuzima muri iyo nkongi yatangiye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, ari abari mu myaka 60 na 70.
Bibasirwa ahanini bitewe no kutabasha guhunga kubera izabukuru kandi bakaba basanganywe imibiri ikenera umwuka wo guhumeka mwiza kandi mwinshi.
Inkongi ivugwa hano yadutse mu gace ka Sancheong, umuyaga uyikwirakwiza byihuse.
Imaze gukongora byinshi birimo ingoro ya Buddha, inzu zo guturamo, inganda, imodoka n’indi mitungo iri kuri hegitari 17.535 zafashwe n’inkongi.
Kugeza uyu munsi, abaturage barenga 27.000 bamaze guhunga ibyabo bitewe n’uwo muriro ukomeje kwibasira ibice bituwe n’ibidatuwe.
Abakozi b’urwego rwa Koreya Y’Epfo rushinzwe kuzimya inkongi n’abasirikare 5000 bari gukoresha za kizimyamwoto na kajugujugu mu kugerageza kuzimya uwo muriro ufite imbaraga nyinshi.
Imihindagurikire y’ikirere iri mu bivugwa ko bitiza umurindi inkongi n’inkubi biri kwaduha henshi ku isi muri iki gihe.
Abahanga bavuga ko inkongi iherutse kwisabira Los Angeles, Umurwa mukuru wa California, nayo yatewe ahanini n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Kubera ko Koreya Y’Epfo ari igice cy’Amajyepfo cy’umwigimbakirwa wa Koreya (Korean Penensula), iri ahantu ishobora kwibasirwa n’inkubi nazo zikaba zatiza umurindi umuriro muto ugahinduka inkongi ikomeye.
Umwigimbakirwa wa Koreya (iya Ruguru n’Epfo) ukora ku Nyanja ya Pacifique ku cyerekezo cy’Uburasirazuba.
Ariko burya abantu bakwiye kumenya gutandukanya umuriro n’inkongi.
Umuriro usanzwe, urugero nk’uwaka ku mwambi w’ikibiriti, ntiwitwa inkongi.
Inkongi ni umuriro ugurumana, ukongora ibyo usanze kandi ukwirakwira byoroshye.