Nyuma yo gukoreshwa urugendo rurerure avanywe aho yari yafatiwe avugwaho kwiba, umugabo witwa Tuyisenge Bernabe w’imyaka 31 wo mu Karere ka Nyamasheke, yapfiriye mu Kigo Nderabuzima cya Nyakabuye.
Byabereye mu Mudugudu wa Nyabintare, Akagari ka Nyakabuye, Umurenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi bikaba byarabaye kuri uyu wa 25, Weruwe, 2025.
Uwapfuye yari atuye mu Mudugudu wa Rujeberi, Akagari ka Higiro, Umurenge wa Karengera mu Karere ka Nyamasheke.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri saa cyenda z’ijoro nibwo uwo mugabo bivugwa ko yagiye kwiba mu rugo rwa Manigaba Ezechius.
Bagenzi bacu ba UMUSEKE bavuga ko yafatiwe mu rugo nyuma y’aho yari acitse urundi rugo yagiye kwibamo bakamutesha.
Ndetse ngo yari asize atemye umugore w’aho.
Nyuma yo gufatwa rero bivugwa ko abaturage barindwi barimo n’Umukuru w’Umudugudu bamukoranye urugendo rurerure kuko rugera ku bilometero 15 bamujyanye kuri sitasiyo ya Polisi.
Muri urwo rugendo rero niho bikekwa ko babanje kumukubita.
Ageze yo, abapolisi babonye atameze neza basaba abari bamushoreye ko babanza kumujyana kwa muganga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye witwa Kimonyo Kamali Innocent yatangaje ko abo baturage bahise bajyana uyu musore ku Kigo Nderabuzima, bamusiga mu isuzumiro barigendera.
Nyuma yo kumusuzuma, umuforomo yasanze yapfuye.
Gusa ngo ntiyakwemeza ko yazize inkoni.
Ati: “Ntabwo nakwemeza ko yakubiswe. Ashobora kuba yishwe n’indwara kuko abo mu muryango we batubwiye ko yari arwaye kanseri y’amaraso. Dutegereje ikizava mu isuzuma ku cyamuhitanye”.
Gitifu yasabye abaturage kwirinda kwihanira igihe bafashe umujura ahubwo bakamugeza ku nzego z’umutekano.