Perezida Kagame Yaganiriye Na Madamu Halimah Yacob Uyobora Singapore

Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yasuye mugenzi we uyobora Singapore witwa Madamu Halimah Yacob uyobora Singapore baganira uko umubano w’ibihugu byombi wakomeza kuzamurwa.

Kuri Twitter y’Ibiro by’Umukuru w’u Rwanda handitseho ko Abakuru b’ibihugu byombi baganiriye uko ibihugu byombi byakomeza gufatanya mu ikoranabuhanga mu burezi no mu zindi nzego.

Mbere y’uko aganira na Madamu Halimah Yacob , Perezida Kagame yari yabanje gusura abo muri Kaminuza iri mu za mbere ku isi z’ikoranabuhanga yitwa yitwa Nanyang Technological University.

Umukuru w’u Rwanda ari muri Singapore mu ruzinduko rw’akazi.

- Advertisement -
Perezida Kagame yasinye mu gitabo cy’abashyitsi basura ibiro by’Umukuru w’igihugu

Imwe mu ngingo ziri muri ariya masezerano ivuga ko guhera mu mwaka wa 2023, abanyarwanda bazaba bujuje ibisabwa bazatangira kujya kwiga muri Singapore muri  Kaminuza ya Nanyang Technological University.

Perezida Kagame yahaye abanyeshuri n’abarimu ndetse n’abayobozi b’iyi Kaminuza ikiganiro kibanda ku rugendo rw’iterambere u Rwanda rurimo muri iki gihe kandi rukaba ari urugendo rudaheza.

Buri Munyarwanda wese arugiramo uruhare.

Akigera muri iki gihugu, yakiriwe n’abayobozi bacyo bakuru  nyuma bamujyana gusura ingoro yerekana amateka y’iriya Kaminuza mu myaka 30 ishize.

Muri iyi myaka, iyi Kaminuza yateye imbere k’uburyo yabaye imwe muri Kaminuza zikomeye kurusha izindi ku isi.

Umubano w’u Rwanda na Singapore urakomeye.

Ari kumwe na Minisitiri w’Intebe wa Singapore witwa Lee Hsien Loong uherutse gusura u Rwanda( hashize amezi atatu),  Perezida Paul Kagame yahaye abanyamakuru ikiganiro ababwira ko u Rwanda rwishimira intambwe ubufatanye bw’ibihugu byombi bumaze gutera.

Ni imikoranire iri mu ngeri zitandukanye zirimo uburezi, imikorere y’amabanki, ubutabera, ubuzima, ubucuruzi n’ibindi.

Umukuru w’u Rwanda yashimiye Lee Hsien Loong  ko yagumye mu Rwanda nyuma yo kwitabira CHOGM kugira ngo aganire n’abayobozi barwo ku ngingo zitandukanye z’imibanire y’ibihugu byombi.

Lee Hsien Loong  yavuze ko ari ubwa mbere asuye igihugu cy’Afurika kandi avuga ko yishimiye kuganira n’u Rwanda kugira ngo  imikoranire irushijeho gutezwa imbere.

U Rwanda Na Singapore Basinye Amasezerano Yo Guhererekanya Abanyeshuri Ba Kaminuza

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version