Karongi: Haravugwa Itsinda Ry’Abanyarugomo Bajujubije Abaturage

Mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi haravugwa abanyarugomo bigabiza urutoki rw’umuturage bakarusarura, ukomye bakagakubita.

Uru rugomo rukorerwa mu Kagari ka Bubazi gahana imbibi n’akagari ka Gitwa.

Muri aka gace hasanzwe hari ahantu bacukura amabuye y’agaciro bita ‘Munyongoro’.

Abayahacukura ni bamwe mu bakora urwo rugomo kubera ko nk’uko abo baturage babibwiye UMUSEKE, biba ku manywa na nijoro ntacyo bishisha.

Kimwe mu bibabaza abaturage ni uko niyo hari ufashwe, bidatera kabiri atararekurwa.

Ibyo bituma hari abavuga ko hashobora kuba hari ababakingira ikibaba.

Abavugwaho urwo rugomo, ngo bacukura imyobo mu rutoki rw’abaturage bitwaje imihoro baba bashinze hafi yabo.

Aba baturage bavuga ko n’inzego z’ibanze zizi iki kibazo ku buryo n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa ahanyura bari gucukura mu mirima maze akaberereka, akagenda adakomye.

Umwe muri bo avuga ko yahoze ahafite isambu, ariko ngo bayimaze bayicukura ngo bararebamo ririya buye ry’agaciro.

Aba baturage bahuriza ku kuba ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi n’inzego z’umutekano muri ako Karere barananiwe guhashya aba bagizi ba nabi.

Niragire Theophile, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu avuga ko  iki kibazo kizwi.

Ati “Iki kibazo turakizi, birababaje, ntibyemewe gucukura udafite ibyangombwa, nta na rimwe twigize tubishyigikira.”

Avuga ko hari ba nyiri imirima bagirana imikoranire ya rwihishwa n’iryo tsinda hakaba n’abaturutse hirya no hino mu gihugu birara muri iyo mirima ku ngufu.

Niragire ati: “Ku bufatanye n’inzego turi gutegura gahunda ihoraho yo kujya tubafata tutishe itegeko hagakurikizwa icyo amategeko ateganya.”

Yongeraho ko abaturage bahohoterwa n’abo bantu bajya batanga ibirego byo gukubitwa no gukomeretswa.

Mu bisubizo bidatanga icyizere ko iki kibazo gihangayikishije abaturage kigiye kurandurwa, uyu muyobozi yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe.

Ni mu gihe abaturage bavuga ko iyo mvugo yo gutangira amakuru ku gihe irambiranye kuko inshuro zose bayatanze nta gikorwa ahubwo barushaho guhohoterwa.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version