Karongi: Umuyobozi Avugwaho Kugurisha Inka Y’Umukecuru Akayarya

Mu Kagari ka Gisayura, Umurenge wa Mutuntu mu Karere ka Karongi hari amakuru avuga ko Umuyobozi nshingwabikorwa w’aka Kagari n’umukozi wako ushinzwe imibereho myiza y’abaturage( SEDO) batawe muri yombi.

Amakuru dufite kugeza ubu avuga ko hari ubwumvikane buke bwari bumaze iminsi buvugwa hagati y’aba bagabo bombi ndetse ngo ikibazo cyabo cyagejejwe mu Kanama nkemurampaka k’Umurenge wa Mutuntu ngo kabyigeho karebe icyakorwa.

Hari n’andi makuru twahawe n’umwe mu baturage avuga ko muri uyu mwaka wa 2022 abaturage bareze SEDO k’ubuyobozi bw’Umurenge ko yagurishije imyumbati bari barateye muri gahunda ya VUP amafaranga avuyemo ntibamenya aho yarengeye.

Ni amafaranga anga na Frw 600,000.

- Advertisement -

Mu mwaka wa 2017, SEDO wa Gisayura niwe wari ufite n’inshingano za Gitifu w’Akagari kuko ntawari uhari.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mutuntu buvuga ko uriya mugabo ( SEDO) yabwiye abaturage ko bamwizera akabafasha gusarura imyumbati akayibagurishiriza akazabaha amafaranga.

Muri ya mafaranga yavuyemo, yabahaye make andi arayagumana kuva icyo gihe kugeza n’ubu.

Andi makuru avuga ko hari abaturage bahaye Gitifu  w’Akagari ka Gisayura amafaranga mu rwego rwo gutanga Mutuelle de Santé aho kugira ngo ayabagereze aho yari agenewe bityo bazashobore kwivuza, arayarya!

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutuntu witwa André Twamugabo yabwiye Taarifa ko hari abaturage baje kumutakambira bamubwira ko bahaye amafaranga Gitifu w’Akagari akayarya.

Ati: “Nabimenye kubera ko abaturage barwara bajya kwivuza bagasanga nta mutuelle bishyuye kandi barayahaye  Gitifu ngo ayabatangire ahubwo akayashyira ku mufuka we. Barabimbwiye nibwo nahamagaye inzego zibishinzwe.”

Uyu muyobozi avuga ko imyitwarire nk’iriya ishobora kwangisha abaturage ubuyobozi bityo ko umuntu wese ukora ubwicamategeko akarenganya abaturage aba agomba kubikurikiranwaho.

Indi ngingo twamenye ko iri mu zatumye Gitifu w’Akagari atabwa muri yombi, ni uko yasaruye amashyamba y’abaturage nta ruhushya rutanzwe n’inzego zose bireba.

Ubusanzwe niyo ishyamba ryaba ryeze rigeze igihe cyo gusarurwa, ni ngombwa ko haboneka icyangombwa kibyemerera abashaka kurisarura.

Ibi ntabwo byakozwe!

Ikindi  cyatumye Gitifu afatwa n’uko hashize amezi atanu agurishije ikimasa cy’umukecuru ku  Frw 120,000 akamuha Frw 30,000 gusa andi akayifunga.

Uyu mukecuru yaje gutabaza ubuyobozi bw’Umurenge wa Mutuntu kugira ngo bumuvuganire ahabwe amafaranga ye.

Nibwo ‘case’ ye yahise itangira gukurikiranwa.

Ku ruhande rwa SEDO, hari ikindi kintu twamenye ko yakoze mu buryo budakwiye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutuntu yiyemeje kwishyurira Mutuelle de Santé bamwe mu baturage bo muri Gisayura batishoboye.

Nk’umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu kagari, SEDO niwe wayahawe kugira ngo azayishyurire abo baturage, buri wese mu izina rye.

Uyu muyobozi yigiriye inama yo kuyariganya abaturage.

Yahamagaraga umuturage, akamubwira ko ariya mafaranga ari we[SEDO] uyamwishyuriye, ko ayamugurije kugira ngo ataba ari aho atarishyuye Mutuelle ariko ko azayamusubiza.

Byasaga n’aho ariya mafaranga ari iya SEDO w’umugiraneza uhisemo kuba yishyuriye abaturage be bakazayamusubiza bayabonye.

Ubwo twandikaga iyi nkuru ku Biro by’Umurenge wa Mutuntu hari n’abandi bantu bagera kuri 30 baje kubaza irengero rya Mutuelle bishyuye ariko amafaranga ntagezwe aho  agomba kugera….

Taarifa iherutse kwandika ko abayobozi mu nzego z’ibanze cyane cyane ba gitifu b’Akagari bafite ububasha buruta ubwa Jenerali utuye mu Kagari bayobora.

Ni inkuru yakuruye impaka kuri Twitter bamwe, barimo n’abakora mu kigo kitwa RALGA, bayamagana bavuga ko igamije gushyushya imitwe y’abasomyi ariko abandi bakavuga ko mu by’ukuri Gitifu w’Akagari akomeye kuko ari we uhagarariye ubutegetsi bwite bwa Leta mu Kagari.

Ikibabaje ni uko hari bamwe bakoresha nabi ubwo bubasha nk’uko iyi nkuru iri kubisobanura.

Imbaraga Za Gitifu W’Akagari Ziruta Iza Jenerali Ugatuyemo

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version