Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Amb Olivier Nduhungirehe ashima urwego umubano w’u Rwanda na Qatar ugezeho, akavuga ko ibikorwa byivugira.
Mu gitaramo cyo kwizihiza igihe Qatar imaze ari igihugu kigenga kandi kihagazeho ni ho yabivugiye.
Nduhungirehe avuga ko ubufatanye hagati y’u Rwanda na Qatar bukomeye mu nzego z’ubucuruzi, ishoramari, guteza imbere ibikorwaremezo no mu rwego rwo gutwara abantu n’ibintu mu ndege.
Ati: “ u Rwanda na Qatar bisangiye icyerekezo mu iterambere rirambye. Imikoranire hagati yacu irakomeye kandi imaze igihe. Turacyakorana kandi tuzakomeza gukorana no mu bundi buryo buzaboneka mu gihe kiri imbere”.
Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda nawe yashimye ubwo bufatanye avuga ko igihugu cye kizakomereza muri uwo mujyo.
Yashimiye uruhare u Rwanda rugira mu gutuma andi mahanga atekana, avuga ko igihugu cye kizakomeza kurufasha muri uwo mujyo.
Ikigo cya Qatar gitwara abagenzi mu ndege kitwa Qatar Airways gisanzwe gikorana n’icy’u Rwanda, RwandAir.