Si Shyashya Hagati Ya Mico The Best N’Inzu Imufasha Mu Muziki

Umuhanzi Mico The Best aravugwaho kwanga gusinya amasezerano mashya n’inzu ifasha abahanzi yitwa KIKAC Music. We asubiza ko akibitekerezaho.

KIKAC Music iri mu zikomeye  mu Rwanda muri iki gihe.

Yanyuzemo n’abandi bahanzi nka  Gihozo Pacifique na Danny Vumbi.

Kuri ubu Bwiza Emerance ni we umaze iminsi akora cyane anagaragara mu bitaramo.

- Advertisement -

Hari abavuga ko Mico The Best ‘yicajwe ku gatebe.’

Mico The Best yabwiye UMUSEKE ko abavuga ko amasezerano ye na KIKAC Music yarangiye, babeshya kubera ko agifite igihe gito.

Yirinze kuvuga byinshi ku by’uko Bwiza ari we utoneshwa, avuga ko ‘wasanga’ ari byo yasinyiye.

Bwiza Emerance

Mico yabwiye itangazamakuru ko ibyo gusinya cyangwa kudasinya andi masezerano ari ingingo agitekerezaho.

Hagati aho hari amakuru avuga ko hari indirimbo eshatu za Mico The Best zikiri muri Studio zitarasohoka, bigakekwa ko ari yo  mpamvu yamurakaje akaba ataremera gusinya andi masezerano na KIKAC Music.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version