Kigali: Abaherutse Kwigana Inzoga Z’Abandi Bagiye Kuregwa Mu Nkiko

Uruganda rugiye kubageza mu nkiko kuko biganye inzoga rukora rukabicira izina( Credit@RIB)

Me Samuel Nkubayingoga umunyamategeko w’Uruganda Ingufu Gin Limited avuga ko ubwo babonaga ko ubwo babonaga ko hari abantu bigana inzoga z’uruganda rwabo, byababaje bityo agiye kubatangira ikirego.

Mu kiganiro yahaye Taarifa Rwanda, yavuze ko mbere hari abandi babikoraga ariko bacye, gusa ubu bakaba bamaze kwiyongera.

Ndetse ngo icyabatunguye kikababaza ni uko hari uruhererekane rw’abantu benshi bari muri ubwo bucuruzi bugamije guhombya abacuruzi bemewe n’amategeko y’igihugu.

Me Nkubayingoga avuga ko nyuma yo kubimenya bakoranye n’abashinzwe umutekano kugira ngo abigana ziriya nzoga bose bafatwe bashyikirizwe ubutabera.

Avuga ko bagamije kureba niba ababikora baba bafite ibyangombwa bibibemerera, basanga ntabyo bafite bakabakurikirana mu mategeko.

Yunzemo ko ababikoze, babitewe no gushaka kwiyitirira ibinyobwa byabo kugira ngo babyungukiremo kuko bazi ko ibinyobwa by’uruganda rwabo biri mu bikunzwe kurusha ibindi.

Ati: “Tumaze kubimenya twataze ikirego, yaba mu bugenzacyaha bukuru ni ukuvuga RIB, dusaba ko badufasha gushakisha abantu bakomeje kwigana ibicuruzwa bya Ingufu Gin Ltd. Twakomeje gutanga amakuru kugeza ubwo bamwe bagiye bafatwa”.

Me Samuel Nkubayingoga umunyamategeko w’Uruganda Ingufu Gin Limited

Me Samuel Nkubayingoga yabwiye Taarifa ko hari abandi bafashwe bigana ibicuruzwa by’uruganda ahagarariye mu mategeko, baraburanishwa ndetse hari bamwe bakatiwe bakaba bafungiwe muri Gereza ya Nyarugenge mu Murenge wa Mageragere.

Hari abandi bafungiwe muri gereza ya Muhanga, abafungiwe muri gereza ya Nyagatare n’ahandi.

Yunzemo na bariya bantu baherutse kwerekwa itangazamakuru nabo uruganda akorera ruzabarega nta kabuza.

Nkubayingoga ati: “Abo bantu nabo turabarega, kuko bafatanywe ibinyobwa byacu birimo inzoga za Rabiant, inzoga za Nguvu, harimo iya Castro n’izindi kandi izo zose ni brands zacu”.

Yemeza ko ibyinshi mu byo RIB yafashe ikabyereka itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri, ari ibyabo abo ‘bahemu’ biganye.

Atangaza ko hari umwe mu bafatanyije na bariya RIB yaraye yerekanye wamaze kugezwa imbere y’ubutabera, urukiko rukaba rwaramuregeye muri gahunda abanyamategeko bita ‘accelérée’.

Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo nirwo rwamuburanishije mu Cyumweru gishize, akazasomerwa mbere y’uko Ukwakira, 2024 kurangira.

Abo RIB yafashe mu gito cyahise, harimo uwahaye ruswa ya Miliyoni Frw 4 zirenga umugenzacyaha arazanga.

Ibyo byarushijeho kuzamura ubukana bw’ibyaha aregwa.

Abo uko ari icumi bazaregwa mu rukiko rwisumbuye kuko ibyaha baregwa iyo bihamye umuntu afungwa igifungo kigera cyangwa kirengeje imyaka itanu.

Nkubayingoga avuga ko bidatinze bazageza kuri urwo rukiko ikirego cy’indishyi kuko abakoze biriya babiciye izina.

Avuga ko ibyo abo bantu bakoze byatumye abantu bavuga ko ibinyobwa by’urwo ruganda byangiza ubuzima bw’ababiguze kandi, nk’uko uwo munyamategeko abivuga, atari ko bimeze.

Taarifa yamubajije impamvu abigana inzoga bahitamo kwigana iz’uruganda ahagarariye mu mategeko avuga ko biterwa ni uko rwenga neza.

Yemeza ko nta muntu wakwigana ikintu kidakunzwe kuko icyo gihe ntanuwakigura.

Kugeza ubu abantu bagera kuri 20 bamaze gufungwa bakurikiranyweho kwigana ibinyobwa bya Ingufu Gin Ltd.

Asaba abakiliya kwirinda kugurira ahantu hatazwi kuko ngo hari ahantu hemewe hari abo bita ‘distributeurs’ baranguza ibyo binyobwa.

Taarifa ntiyabashije guhabwa uburyo bwo kuvugana n’abashinjwa ibyo byaha ngo bagire icyo babivugaho.

RIB nayo itanga ubutumwa

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, Dr. Thierry B. Murangira yatangaje ko abakora ibyaha birimo n’ibyo bariya bashinjwa, bakwiye kubireka.

Murangira asaba abaguzi kujya bagira amakenga ku bacuruzi bababwira ko bakwiye kugura ikintu runaka ngo ni uko kiri ku kiranguzo.

Ati: “Ukubwira ko akugurisha inzoga ku kiranguzo, we aba yararanguye he?”.

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha Dr. Thierry B. Murangira

Abafashwe bari basanzwe bakorera izo nzoga mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.

Ubwo inzoga bakoraga zafatwaga zashyiriwe ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa, Rwanda FDA, zirapimwa zisanganwa uburozi twavuze haruguru.

Bafashwe mu Ukwakira, 2024.

Ubugenzacyaha bwavuze ko nta makuru y’umuntu byaba byarahitanye ahari, ariko umukozi wa  Rwanda FDA avuga ko kunywa inzoga nka ziriya bigira ingaruka ku mutima n’umwijima by’uzinywa.

Izo nzoga zitera abazinywa guhuma ariko zaba nyinshi zikaba zanabahitana.

Urwego rw’ubugenzacyaha bwavuze ko mu bantu bafashwe bakurikiranyweho biriya byaha harimo na Mutwarasibo wari ufite inzu bariya bantu bakodeshaga.

Inzoga zafashwe zifite agaciro karenga miliyoni Frw 31 zikazangizwa kuko n’ubundi zisanzwe ari uburozi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version