RAB Siyo Ikwiye Kugena Umubare W’Inkoko Umuturage Azorora

Inkoko ni amatungo magufi afitiye benshi akamaro

Umuturage usanzwe wikorera ku giti cye avuga ko ibyo umuyobozi muri RAB ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi aherutse gutangaza by’uko mu myaka itanu iri imbere buri rugo ruzaba rworoye inkoko, byagombye ahubwo kuba mu mihigo ya buri rugo.

Dr. Uwituze Solange ushinzwe iterambere ry’ubworozi aherutse gutangaza ko Guverinoma y’u Rwanda igamije ko mu myaka itanu iri imbere buri rugo rubishaka ruzaba rworoye inkoko zitanga amagi cyangwa inyama.

Yavugaga ko ari gahunda yo gufasha abaturage kubona ibiribwa bikungahaye ku ntungamubiri, abana bakava mu mirire mibi.

Dr. Uwituze yagize ati: “Dufatanyije n’umushoramari dufite gahunda ko biteranze imyaka itatu buri rugo rwose ‘rubyifuza’ ruzaba rufite inkoko eshanu. Harimo izitanga amagi n’izitanga inyama nk’amasake kugira ngo ya magi aboneke ndetse na za nyama ziboneke.”

Avuga ko hatangiye ubwumvikane hagati y’aborozi b’inkoko bato bozororera abashoramari bafite amaturagiro n’amabagiro akazajya aza kubagurira ayo magi n’inkoko.

Dr. Uwituze ashimangira ko bazakorana n’abashoramari bafite ubushobozi bwo kugeza amagi ahatuye abantu benshi no ku mashuri ku buryo abakeneye inkoko zizabageraho bitabagoye kandi bihendutse.

Igitekerezo cya Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi binyuze muri RAB ni cyiza ariko Emmanuel Ufitingabire afite ikigo cy’ubuhinzi n’ubworozi kitwa Nezeza Farms Ltd avuga ko abaturage ari bo bakwiye gushyiraho imihigo yo korora ayo matungo [magufi].

Kuri we, kugira ngo ingo zitunge inkoko nk’uko RAB ibivuga, ni ngombwa ko abazigize babigira imihigo.

Yabwiye Taarifa ati: “Ku bijyanye nuko RAB ivuga ko mu myaka itanu izageza ku Banyarwanda muri buri rugo inkoko itera amagi njye si uko nakabifashe. Ntibyagakwiye kuba bivugwa na RAB, byagakwiye ahubwo kuba imihigo ya buri rugo, kuko RAB siyo ihitamo imigirire ya buri rugo”.

Avuga ko ari ngombwa ko buri Muturarwanda yishyiriraho izo ntego, akayihuza n’iya  RAB akumva ko korora inkoko itanga amagi iwe ari ingirakamaro.

Ufitingabire avuga ko ibyo byakungura Abanyarwanda benshi kuko babikora bumva ko ari ibyabo, aho kuba gahunda y’ikigo cya Leta nk’aho ari cyo gishinzwe gutunga abagize ingo.

Nanone avuga ko ku byerekeye korora amatungo nk’ayo, hari ikibazo cy’uko n’ibiribwa by’amatungo ubwabyo bihenze.

Asanga kugira ngo ayo matungo harimo n’inkoko ashobore kurya neza no kororoka, ari ngombwa ko Leta iha ‘Nkunganire’ abakora ibiryo by’amatungo.

Ati: “Ku bijyanye no kubona ibiribwa bya matungo ntibyoroshye na gato. Hakabaye habamo nkunganire kuko hari igihe turangura turi mu gihombo”.

Yemeza ko ibiciro by’ibiryo by’amatungo biri hejuru kandi hari n’ubwo biba bitujuje ubuziranenge.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi Eugene Kwibuka avuga ko igitekezo cy’uwo muturage gifite ishingiro, ariko akibutsa abantu ko Leta ikora uko ishoboye ikageza ku baturage benshi amatungo magufi, harimo n’inkoko.

Bikorwa ku bufatanye n’umushinga witwa Prisme.

Intego ni uko uwo ari we wese ubishoboye yakorora inkoko kubera akamaro k’amagi.

Ku byerekeye nkunganire, Kwibuka avuga ko hari amafaranga MINAGRI yateganyije ifatanyije n’Ikigo cy’Ababiligi gishinzwe iterambere mpuzamahanga, ENABEL, igena Miliyari Frw 2 zo guha abakora ibiribwa by’amatungo.

Gusa yemera ko ayo mafaranga adahagije, akavuga ko ari ngombwa ko yongerwa kuko buri mwaka abaturage bakeneye ibiribwa nabo biyongera.

Hari 50% by’igiciro cy’ifumbire cyangwa ibindi bikenerwa mu gukora ibiryo by’amatungo ihabwa ababikora muri soya n’ibigori.

Ni urugero rumwe kuko, nk’uko Kwibuka abivuga, hari n’ubundi buryo Leta yunganiramo aborozi n’abandi bakenera cyangwa bakora ibiryo by’amatungo.

Ikigo Nezeza Farms Ltd gikorera mu Rwanda no muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Si ubworozi( ingurube) gusa, ahubwo hari n’ubuhinzi bukorerwa mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Mwogo, ahitwa Rurenge.

Ubwo buhinzi ni ubw’ibinyampeke n’ibinyamisogwe bukorwa binyuze mu kuhira.

Ubuhinzi bukorwa aho hantu butanga umusaruro uhagije utuma hari n’ibyoherezwa muri Amerika byiyongera ku bikomoka ku matungo biyororera cyangwa yororwa n’abandi.

Ibiciro by’ibyo bagurisha yo bimenyekanishwa binyuze ku ikoranabuhanga, abaguzi bakabigeraho bitabaye ngombwa ko bava aho bari.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version