Perezida Kagame Ari Mu Birwa Bya Samoa

Ubwo Perezida Kagame yageraga mu Murwa mukuru wa Samoa yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wungirije, Tuala Tevaga Iosefo Ponifasio

Paul Kagame yageze Apia, mu murwa mukuru w’ibirwa bya Samoa, aho yitabiriye inama ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu muryango wa Commonwealth, uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, CHOGM.

Kuri uyu wa Kane taliki 24, Ukwakira, 2024 muri iki kirwa haratangira inama ya CHOGM, ikazabimburirwa n’iy’Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga izabera muri Taumeasina Island Resort.

Bukeye bwaho ni ukuvuga taliki 25, Ukwakira, 2024 nibwo inama y’Abakuru b’ibihugu nyirizina izatangira.

Ubwo Perezida Kagame yageraga mu Murwa mukuru wa Samoa yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wungirije, Tuala Tevaga Iosefo Ponifasio, akaba na Minisitiri ushinzwe Imisoro na Gasutamo.

Ku iherezo ry’iyi nama nibwo hazaba ibikorwa bitandukanye birimo umwiherero w’abayobozi, ikiganiro cya ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga n’imiryango itari iya Leta ndetse n’ikiganiro n’abanyamakuru.

Hazaba ari ku wa Gatandatu taliki 26, Ukwakira, 2024

Ni ngombwa ko abasomyi ba Taarifa Rwanda bazirikana ko Perezida Kagame ari we uyobora uyu muryango wa CHOGM kuko ubwo inama yayo yaberaga mu Rwanda, yatorewe kuyobora uyu muryango muri manda y’imyaka ibiri akaba yarasimbuye Boris Johnson icyo gihe wari na  Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza

Samoa ni igihugu kiri hagati mu Nyanja ya Pasifika, ku Mugabane wa Oceania. Ni ikirwa gito cyane gifite kilometelo kare 2,831 z’ubuso.

Samoa uyirebeye ku ikarita wabona ari akadomo
Samoa

Ni agace gasurwa cyane bitewe n’imiterere yako aho abantu bishimira kujya ku mucanga ku haruhukira no kwishimira ubuzima.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version