Kigali: Hagiye Gushyirwaho Ingengabihe Yo Gutwara Abagenzi

Ubuyobozi mu Mujyi wa Kigali bwatangaje ko bugiye gushyiraho uburyo buboneye bwo gufasha abatega imodoka mu buryo bwa rusange kuzitega hakurikijwe amasaha azwi kandi adahindagurika.

Ni uburyo buzafasha abagenzi bategereje imodoka kumenya igihe nyacyo ziri bubagerereho.

Mu nzu nto bari basanzwe  bazitererezamo, hazashyirwamo uburyo bw’ikoranabuhanga butuma bamenya aho izo modoka zigeze kugira ngo  bazitegereze bafite icyizere ko zibagereraho igihe.

Ubusanzwe, aho hantu haba aho bacomeka telefoni, bakugama izuba n’imvura kandi bakaba bashobora no gukoresha murandasi.

- Kwmamaza -

Icyakora ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko hagiye kongerwamo izindi serivisi zifasha abagenzi, bikemezwa n’Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine.

Icyakora abatuye uyu  Mujyi basabwa kuzita kuri izo nzu kugira ngo bizabagirire akamaro mu gihe ibyo bikoresho bizaba byatangiye gukora.

Ku rundi ruhande, hakunze kugaragara ikibazo cy’uko hari ubwo ibyo bikoresho bitangira bikora kandi bikora neza, ariko ntibirambe, bigahagarara.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version