Kuba U Rwanda Rutari Mu Ngabo Za EAC Zizajya Muri DRC Ntacyo Bidutwaye- Kagame

Perezida Kagame yavuze ko kuba Repubulika ya Demukarasi ya Congo idashaka ko hari ingabo z’u Rwanda zizajya mu mutwe w’ingabo za EAC uzategurirwa kujya gucyemura umutekano mucye uri muri DRC, nta kibazo  biteye u Rwanda.

Hari mu kiganiro yahaye RBA cyavugaga ko bibazo bitandukanye bireba u Rwanda nyirizina ndetse n’ibihugu bibera  ahandi ariko bikarugiraho ingaruka.

Ku ngingo y’umutekano mucye umaze igihe uri muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ndetse hakaba hari itsinda ry’ingabo byemejwe ko rizajyayo kuhagarura amahoro ariko ntirirangwemo ingabo z’u Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko ntacyo byaba bitwaye u Rwanda.

Kagame avuga ko ntacyo byaba bitwaye u Rwanda igihe cyose byaba bisubiza ibibazo bimaze igihe muri kiriya gihugu kandi bigatuma nta sasu rizongera kuva muri kiriya gihugu rikagwa mu Rwanda.

Ikindi Perezida Kagame avuga ko cyazungura u Rwanda ni uko muri uko kugarura amahoro muri DRC, byazatuma u Rwanda rutekana, ntirushyirwe muri kiriya kibazo kuko byanarusaba amikoro.

Ati: “ Nta kintu byaba bitwaye u Rwanda igihe cyose ibibazo bacyemuka kandi ntibidusabe ikiguzi kuko nta n’amikoro ahambaye dufite.”

Hashize igihe gito i Nairobi habereye inama yahuje Abagaba bakuru b’ingabo zigize Umuryango w’ibihugu byo mu Burasirazuba bw’Afurika, EAC, kugira ngo bigire hamwe uko hashyirwaho  umutwe w’ingabo zizajya kwirukana abarwanyi bakorera mu Burasirazuba bwa DRC.

Nyuma y’Inama y’Abagaba bakuru b’Ingabo zo muri aka karere, hateranye indi y’Abakuru b’’ibihugu banagazwaho imyanzuro yafashwe mu Nama y’abasirikare bakuri yateranye mbere.

Perezida Uhuru Kenyatta uyobora Kenya akaba ari nawe wayitumije ngo yige k’umutekano muke umaze iminsi muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Hari uwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo witwa Félix Tshisekedi, Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni, uw’u Burundi Evariste Ndayishimiye, uwa Sudani y’Epfo Salva Kiir Mayardit ndetse na Ambasaderi wa Tanzania muri Kenya John Stephen Simbachawene wari uhagarariye Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan.

Kopi y’itangazo ryasohowe nyuma y’iriya Nama ivuga ko Abakuru b’ibihugu babanje kugezwaho imyanzuro y’abagaba b’ingabo z’ibihugu byo muri aka Karere bateranye ku Cyumweru taliki 18, Kamena, 2022 biga uko hashyirwaho umutwe wa gisirikare wazoherezwa muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo kuhagarura amahoro.

Umugaba w’ingabo za Kenya witwa General Robert Kibochi niwe wagejeje ku Bakuru b’ibihugu ibyo we na bagenzi be bemeranyije.

Mbere Abagaba b’ingabo barindwi b’ingabo z’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba bari bahuye baganira ku kibazo cyo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo cyane cyane mu Burasirazuba bwayo.

Bashyizeho amahame azagenderwaho hashyirwaho uriya mutwe, bashyiraho imikorere yawo(Concept of Operations), amategeko azawugenda (Status of Forces Agreement), imikorere yawo ku rugamba ndetse ibizakorwa kugira ngo ugere ku nshingano zawo.

Abakuru b’Ibihugu baganiriye  kuri izo ngingo ndetse barazitorera bemeza ko zigomba guhita zitangira gushyirwa mu bikorwa.

Icyakora bavuze ko kugira ngo ukore neza ari ngombwa ko uzakorana n’ingabo zo mu bihugu ufitemo ububasha kugira ngo hatazabaho kuvogera ubusugire bw’igihugu icyo ari cyo cyose kiri muri uyu Muryango.

Uyu mutwe w’ingabo bawise ‘East African Force’ ukazakora hashingiwe ku masezerano agena ibikorwa bigamije umutekano muri aka Karere, bikubiye mucyo bita EAC Protocol on Peace and Security nabyo bigenwa n’ingingo ya 124  n’ingingo ya 125 mu Masezerano ashyiraho Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba.

Perezida Kagame ariko yatanze gasopo y’uko uriya mutwe w’ingabo uzajya muri DRC nudacyemura ibibazo by’umutekano bigira n’ingaruka ku Rwanda, ibizakurikiraho bizaba ari ikibazo gikomeye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version