Kigali: Pick-Ups ‘Zari Ziherutse’ Kwemererwa Gutwara Abagenzi Zahagaritswe

2022 GMC Sierra Denali Ultimate

Guverinoma y’u Rwanda yaguze bisi nini 200 zo kunganira izisanzwe zitwara abagenzi bo mu Mujyi wa Kigali. Amabwiriza yahise atangazwa na Minisiteri y’ibikorwaremezo avuga ko imodoka za pick ups zari ziherutse kwemererwa gutwara abagenzi, zihita zihagarara.

Byatewe n’uko zari zaremerewe aka kazi by’agateganyo kugira ngo zizibe icyuho cy’ubuke bwa bisi.

Ku byerekeye izi bisi,  Umunyamabanga wa Leta muri  Minisiteri y’imari ushinzwe ikigega cya Leta Richard Tushabe avuga ko Leta yaguze ziriya bisi ku giciro gito kugira ngo zikodeshwe n’abikorera kuko bo kuzigurira byari bubahende.

Minisitiri w’ibikorwaremezo Dr. Jimmy Gasore yavuze ko bisi 100 zamaze kugera mu Rwanda, ndetse ko izisigaye zizahagera muri Mutarama, 2024.

- Advertisement -

Izi bisi zije gukemura ikibazo cy’imodoka nke zitwara abagenzi cyagaragaraga mu Mujyi wa Kigali.

Richard Tushabe we avuga ko muri rusange hakenewe bisi zigera kuri 300.

Hagati aho, hari izindi bisi zari zarapfuye Leta iherutse kwiyemeza gutanga nkunganire kugira ngo zikorwe zikomeze akazi.

Nyuma y’uko bisi nshya 100 zigereye i Kigali, Minisiteri y’Ibikorwaremezo yasanze ari ngombwa gusohora andi mabwiriza n’ingamba bivuguruye bijyanye no gutwara abantu n’ibintu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali.

Itangazo ry’iyi Minisiteri rivuga ko byakozwe mu rwego rwo kugabanya igihe abantu bamara ku cyapa bategereje imodoka.

u Rwanda rurashaka ko abatuye Umujyi wa Kigali bagenda nta mubyigano kandi ku gihe

Rwagati mu Ukuboza, 2023 nibwo izo ngamba zizatangira gushyirwa mu bikorwa.

Harimo ko ‘umuntu wese ufite imodoka yujuje ibisabwa ashobora guhabwa uruhushya agatwara abantu n’ibintu mu Mujyi wa Kigali.’

Mbere si uku byahoze  kuko hatangwaga isoko, abaritsindiye akaba ari bo ‘bonyine bemererwa’ gutwara abantu n’ibintu mu buryo bwa rusange.

Muri yo harimo kandi ko mu gihe habonetse bisi zihagije, abafite imodoka nto bashaka gukomeza gutwara abagenzi bagomba kugana inzego zibishinzwe bagakora mu buryo bwa Taxi Voiture.

Nyuma yo gutangaza aya mabwiriza mashya, za modoka za pick ups twavuze haruguru zahise zibuzwa kongera gukora tagisi.

Ngo ni ukugira ngo imodoka nshya zazanywe na Leta zitangire akazi kazo ntawe uzivundira.

Minisitiri w’ibikorwaremezo Dr. Jimmy Gasore yavuze ko Leta yari yaremereye pick ups gukora mu rwego rwo kuziba icyuho  kandi ngo nta n’umusoro ba nyirazo bakwaga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version