King James Yagiye i Burayi Kubasusurutsa

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read
James yitwaye neza mu muziki mu myaka 20 ishize.

Nyuma yo gushimisha abatuye Umujyi wa Kigali mu bitaramo byamaze iminsi ibiri, umuhanzi King James yagiye mu Burayi gususurutsa Abanyarwanda bahatuye n’incuti zabo zikunda umuziki we.

Ibyo bitaramo ari kubikora mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 amaze akora umuziki.

Ku kibuga cy’indege cya Kigali mu Murenge wa Kanombe muri Kicukiro, Ruhumuriza James yaherekejwe n’umunyamakuru Nzeyimana Lucky n’umunyarwenya Rusine Patrick.

Ibitaramo by’i Burayi bizaba amahirwe yo gukomeza gusangiza abakunzi ba King James umuziki we n’amateka y’imyaka 20 amaze awukora.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *