Guverinoma yongeye gufungura amasoko y’amatungo mu turere tune two mu Ntara y’Uburasirazuba tumenyereweho ubworozi bw’inka.
Byatangajwe na RAB nyuma y’uko icyorezo cy’indwara ifata amatungo yuza kitwa ubuganga( Rift Valley Fever, RVF) kigabanutse.
Ibi bitumye aborozi n’abacuruzi bongera kugurisha no kwimura inka, ihene n’intama.
Amasoko yongeye gufungurwa ari mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Ngoma na Kirehe, nk’uko bigaragara muri gahunda y’iminsi y’amasoko y’amatungo yo muri Kanama(8) na Nzeri(9) 2026.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Dr Solange Uwituze, yagize ati: “Turi kuyafungura buhoro buhoro.”
Ku ya 26 Kamena(6), Ikigo cy’igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyashyize amatungo mu kato mu turere dutandatu nyuma y’uko tugaragayemo iriya ndwara irangwa n’uko amatungo ava amaraso ahari umwenge hose.
Izi ngamba zaje kwagurwa zikagera mu Ntara y’Uburasirazuba yose ndetse no mu turere twinshi two mu Ntara y’Amajyaruguru, usibye Gakenke.
Mu rwego rwo guhangana n’ikwirakwira ry’iyi ndwara, amatungo yo mu bice byibasiwe yashyizwe mu kato kandi abaturage babuza kubaga no kurya inyama zayo matungo.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Télésphore Ndabamenye, aherutse kuvuga ko amatungo amaze gukingirwa kandi ko kohereza amatungo ku masoko y’inyama bishobora kongera gutangira vuba.
Icyakora, amasoko y’amatungo yo mu Bugesera, Rwamagana na Kayonza, kimwe n’ayo mu Ntara y’Amajyaruguru, ntarafungurwa.
Gahunda y’iminsi 12 y’uko amasoko azarema yerekana uko bizagenda muri utwo turere tune hagati ya tariki ya 21 Kanama(8) na tariki ya 28 Nzeri(9),2026.
Nyagatare ni yo izaremerwamo amasoko menshi aho hazaba amasoko atandatu azaremerwa ahantu hane.
Isoko rya Katabagemu rizarema ku ya 21 Kanama(8) no ku ya 18 Nzeri(9), mu gihe irya Rwimiyaga rizaba ku ya 28 Kanama(8) no ku ya 28 Nzeri(9).
Amasoko ya Tabagwe na Karangazi azaba ku ya 4 Nzeri(9) no ku ya 11 Nzeri(9) uwo mwaka.
Kirehe izagira iminsi ibiri y’isoko i Nyarubuye ni ukuvuga iryo ku ya 24 Kanama(8) no ku ya 14 Nzeri(9).
Muri Ngoma amasoko azarema kabiri ni ukuvuga isoko rya Gituku/Rukira rizarema kabiri , ku ya 31 Kanama(8) no ku ya 21 Nzeri(9).
I Gatsibo hazarema isoko ry’ i Rwimbogo ku ya 7 Nzeri(9) ndetse n’isoko ry’i Kabarore ku ya 25 Nzeri(9).
The New Times yanditse ko mu ibaruwa yashyizweho umukono na Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Pudence Rubingisa, ryo kuwa ya 19 Kanama, handitsemo ko iyi gahunda yashyizweho nyuma y’uko icyorezo cya RVF kigabanutse muri utwo turere tune.
Rubingisa yavuze ko gahunda ishobora guhindurwa igihe bibaye ngombwa, kandi ko nyuma ya tariki ya 28 Nzeri(9) hazashyirwaho indi gahunda ivuguruye.
Abayobozi kandi bashyizeho ingamba zo gutuma hamenyekana aho amatungo agurishijwe muri ayo masoko mashya yaturutse.
Urugero, mu Karere ka Ngoma, aborozi basabwe kutajyana inka ku isoko zitambaye amaherena, kandi basabwe kugura gusa inka zinjiye mu gice cy’isoko cyagenewe amatungo kandi zambaye amaherena.
Abacuruzi b’amatungo bavuga ko bishimiye ko yakomerewe.

