Kirehe: Inkuba Yishe Umuturage N’Amatungo 24

Kuri iki Cyumweru taliki 20, Ukwakira, 2024 mu Mudugudu wa Remera, Akagari ka Nyarutunga mu Murenge wa Nyarubuye, mu Karere ka Kirehe habereye ibyago bikomeye aho inkuba yishe amatungo 24 arimo inka umunani n’intama 16 by’umugabo umwe.

Ubuyobozi bwa Kirehe bwabwiye itangazamakuru ko buzamushumbusha.

Ibi byago byabereye mu Kagari ka Nyarutunga, Umurenge wa Nyarubuye muri Kirehe

Ntibisanzwe ko inkuba yica amatungo angana atyo icyarimwe, kandi inkuba nk’izo zikunze kwibasira Akarere ka  Rutsiro kurusha utundi mu Rwanda.

Inkuba kandi yishe umuturage wo muri ako gace, ibyo byaho bikaba byarabaye ahagana saaba z’amanywa ubwo hagwaga imvura nyinshi.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno yasobanuriye itangazamakuru uko amakuru y’ibyo byago ateye:

Yagize ati: “Umuntu umwe niwe wapfuye. Yari umugore w’imyaka 24 ariko muri ako kagari ka Nyarutunga inkuba yanakubise amatungo arimo inka 8 n’intama 16. Aya matungo yari ari mu rwuri aho uwo muturage asanzwe ayororera”.

Bruno Rangira

Rangira avuga ko bahise bajya muri ako Kagari gukorana inama n’abaturage kugira ngo babahumurize banabamenyeshe ko ubuyobozi buri kumwe nabo.

Ubuyobozi bwa Kirehe buvuga ko buzanashumbusha umuturage waburiye amatungo ye muri ibyo byago.

Hazanarebwa niba hari ubwishingizi yari afite hanyuma abe yashumbushwa mu gihe bigaragaye ukundi.

Abaturage basabwa kwirinda kugama imvura munsi y’ibiti ahubwo bakugama mu nzu, isakaye.

Kumvira radio hanze nabyo ni ugushyira mu kaga ubuzima bwa nyirayo mu kaga.

Inkuba ni cyo cyiza kica abantu benshi mu bahitanwa nabyo mu Rwanda.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2023 Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi, MINEMA, yatangaje ko mu myaka itanu ishize[hari kugeza mu ntangiriro za 2023],  inkuba zishe abantu 273 mu Rwanda hose zikomeretsa abandi 882.

Abenshi muri bo bari abo mu Turere twa Rutsiro na Karongi mu Ntara y’Uburengerazuba.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi, Habinshuti Philippe yabwiye itangazamakuru  ko aka gace gaherereyemo Akarere ka Rutsiro uretse kuba kari mu twa mbere twibasirwa n’inkuba mu Rwanda, kaza no mu twa mbere ku Isi.

Ati: “Byagaragaye ko atari mu Rwanda gusa ahubwo ko ari ku Isi yose, ko muri aka gace turimo (Rutsiro) ndetse no hakurya y’umupaka, kano gace kari mu duce twibasirwa n’inkuba cyane ku isi.”

Akarere ka Rutsiro hari ku butumburuke bwo hejuru kandi kakagira amabuye y’agaciro menshi

Yavuze ko muri iki gihe hari gukorwa ubushakashatsi ngo hamenyekane impamvu yabyo bityo hafatwe n’ingamba zo kugabanya ubukana bw’iki kibazo.

Abashakashatsi bakeka ko imwe mu mpamvu ibitera ari ubutumburuke buri hejuru cyane bwa kariya gace gaturanye n’ikiyaga cya Kivu kandi kabamo amabuye y’agaciro menshi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version