Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kirehe: Nyuma Y’Imyaka Itanu Isoko Ryuzuye Ntiriremwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Kirehe: Nyuma Y’Imyaka Itanu Isoko Ryuzuye Ntiriremwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 January 2023 7:38 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu karere ka Kirehe hari isoko ryambukiranya imipaka rimaze imyaka itanu ryuzuye ariko ntirirema.

Ni isoko riri ku Rusumo ku mupaka uhuza u Rwanda na Tanzania. Ni umwe mu mipaka ikoreshwa cyane haba ku bantu no ku binyabiziga biva cyangwa bijya mu Rwanda cyangwa muri Tanzania.

Abanyarwanda bajya guhaha muri Tanzania kubera ko isoko bubakiwe ngo abacuruzi bo ku mpande zombi bajye barihuriramo, ridakora.

Umwe  mu Banyarwandakazi basanzwe bajya guhahayo avuga ko iyo bagezeyo basoreshwa kandi bikabasaba kuzinduka cyane kuko baba bagomba kugaruka bagacuruza cyangwa bakajya kwita ku ngo zabo.

Ati: “ Iri soko riramutse rikora byadufasha guhaha kuri make tutagiye guhenderwa Tanzania. Kandi iyo nza kuba nahahiye mu Rwanda ubu mba nageze mu rugo.”

Isoko uyu muturage avuga intego yo kuryubaka yari iyo gufasha abaturage bo ku mpande zombi kujya bahahirana badahenzwe.

Abanyarwanda nibo bahombera muri iki kibazo kubera ko  bata igihe bajya hakurya.

Bajyayo kubera ko mu Rwanda ibintu bihenze.

Hari umwe wabwiye RBA ko iyo agiye muri Tanzania ikilo cy’umuceri akigura ku Frw 1100 mu gihe mu Rwanda kigura Frw 1400.

Undi muturage avuga ko abaturage ba Tanzania bataza mu Rwanda kubera ko batinya imisoro.

Icyakora kuba isoko nyambukiranyamipaka rya Rusumo ritaremwa hari abasanga bishobora kuba binaterwa n’uko hafi yarwo hari andi masoko bityo akaritwara abakiliya.

Abaturiye ririya soko bavuga ko aho kugira ngo ririya soko rizangirike ririnde risenyuka, Leta zombi zazareba ikindi ryakoreshwa.

Hari n’abatanga igitekerezo cy’uko hashyirwa ihunikiro ry’ibicuruzwa(stock) kugira ngo abacuruzi bajye babirangurira hafi batavunwe no kujya Nyakarambi cyangwa i Kigali.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Bruno Rangira avuga ko hari ibyabanje gukorerwa muri ririya soko ariko ngo muri uyu mwaka[2023] rizatangira gukora icyo ryagenewe.

Ati: “ Mu gihe ryari riri hafi kuzura ni nacyo gihe twagize icyorezo cya COVID-19. Mu ngamba zafashwe ku mupaka hari aho abantu bagombaga gucumbikirwa. Harimo abashoferi n’abandi bacaga kuri uriya mupaka icyo gihe bacumbikiwe muri ririya soko.”

Rangira avuga ko ibyo byatumye hari ibyangirika muri ririya soko bityo RTDA na rwiyemezamirimo bari kureba uko babanza kurivugurura ariko habanje kubaho kongera kumvikana uko byakorwa.

Avuga ko amakuru ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwamenye ari uko ubwo bwumvikane bwarangiye, igisigaye kikaba kwishyura rwiyemezamirimo kugira ngo arangize imirimo yo kubaka neza ririya soko hanyuma rigatangira gukorerwamo.

Biteganyijwe ko rizatangira gukorerwamo bitarenze Kamena, 2023.

TAGGED:AbacuruziAbaturageAkarerefeaturedIsokoKirehe
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyarugenge: Yapfiriye Mu Masengesho
Next Article Dangote Yubatse Uruganda Muri Afurika Rutunganya Essence
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ruhango: Urwego Rw’Umuvunyi Rwasanze Mu Miryango Higanje Ibibazo By’Izungura

Indonesia: 500 Bishwe N’Imyuzure, Abarokotse Kubona Icyo Kurya Ni Ingorabahizi

Mu Rwanda Kurwara Amenyo Ni Ikibazo

Inganda Z’Intwaro Zungutse 5.9% Kubera Intambara Ya Ukraine N’Iya Gaza

Gisagara: Bakurikiranyweho Guca Umucuruzi Ijosi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Ikipe Y’u Rwanda Ya Basketball Yakubiswe Incuro Ku Mukino Wa Mbere Ugana Ku Gikombe Cy’Isi

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

Tshisekedi Hari Ibyo Avuga Ko Atazasinyira i Washington

Hong Kong: Abishwe N’Inkongi Barakabakaba 100

You Might Also Like

Mu mahanga

Ofisiye Ba Israel Bategetswe Gukoresha Mu Kazi iPhones Gusa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

I Rulindo Ngo Bagira Isuku Nyinshi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Indonesia: Abahitanywe N’Imyuzure Bamaze Kugera Kuri 414

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Uburayi: Abanyamuryango Ba FPR-Inkotanyi Baganiriye Ku Iterambere Ry’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?