Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ko Amasezerano Y’Umutoza W’Amavubi Yarangiye, Ibye Birerekeza He?
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImikinoMu Rwanda

Ko Amasezerano Y’Umutoza W’Amavubi Yarangiye, Ibye Birerekeza He?

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 January 2025 2:15 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Torsten Frank Spittler
SHARE

Amasezerano y’umutoza mukuru wa Amavubi, Torsten Frank Spittler yarangiranye n’umwaka wa 2024. Uyu mugabo ukomoka mu Budage yageze mu Rwanda aje gutoza Amavubi mu ntangiriro z’Ugushyingo, 2023.

Yari asimbuye Umunya-Espagne, Carlos Alós Ferrer wari waseshe amasezerano.

Icyo gihe Spitter yahawe amasezerano yo gutoza ikipe y’u Rwanda y’umupira w’Amaguru mu gihe cy’umwaka umwe.

Ubirebeye ku ruhande wabona ko byatewe ahanini ni uko nta bigwi mu gutoza yari afite.

Icyakora ubu buryo bwo kubona ibintu bushobora kuba bwarahindutse nyuma yo kubona ko burya azi gutoza kurusha uko abayobozi be babimukekeraga.

Mu mwaka umwe, yakoze byinshi buri wese yakwimira  kuko Amavubi ari aya mbere mu itsinda C ririmo Nigeria na Afurika y’Epfo, ibi bikaba ibihugu byihagazeho muri uyu mukino kandi bihanganye n’u Rwanda  mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 1, Mutarama, 2025 nibwo amasezerano ye yarangiye mu buryo butaziguye.

Mu minsi ishize, byavuzwe ko yaba yarongerewe amasezerano ariko abakoresha be, ari bo FERWAFA, birinda kubyemeza.

Gusa ngo ibiganiro kuri iyo ngingo byari bikomeje, ndetse ngo mu Cyumweru kimwe hazaba hamenyekanye icyabivuyemo.

Hagati aho ibyerekeye kongererwa cyangwa kutongererwa amasezerano kwa Spitter ni uko byifashe.

Uko bimeze kose, biragaragara ko uyu mutoza yakoze akazi keza kuko bigaragarira no mu mikinire y’abakinnyi b’Amavubi muri iki gihe.

N’ubwo yabuze itike yo kujya mu gikombe cya Afurika kizabera muri Maroc uyu mwaka, Abanyarwanda bishimira ko asigaye ikina akarema uburyo bw’igitego.

Iminsi iri imbere niyo izerekana niba iyo myumvire Abanyarwanda bafite ku Amavubi n’umutoza wayo izaramba.

TAGGED:AmavubifeaturedKigaliUmupiraUmutoza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abanya Uganda 1000 Baba Muri Leta Ziyunze Z’Abarabu ‘Bagiye’ Gufungwa
Next Article Gukererwa Ntibikiri Iby’Abanyafurika Gusa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

General Kabandana Yatabarutse

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Polisi Irashakisha Abantu Bahohoteye Umugore Bikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Kabila Arasomerwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbyamamareImyidagaduroMu Rwanda

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?