Koffi Ati: ‘ Ko Mushinja u Rwanda Kwiba 20% By’Umutungo Wacu, 80% Ijya He”

Umuhanzi ukomeye kurusha abandi muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Koffi Olomide yifatiye mu gahanga bagenzi be muri kiriya gihugu bahora bashinja u Rwanda kubiba imitungo.

Mu kiganiro yahaye umunyamakuru mu Ilingala yamubajije ati: “ Ese ko buri gihe abantu bavuga ngo u Rwanda ruradusahura, bibaye ari byo koko rukaba rwaradusahuye 20% by’umutungo wacu, indi 80% ijya hehe?
Yabwiye uwo baganiraga ko ikibabaje mu micungire y’igihugu cye, ari uko umuyobozi wese uhawe inshingano, atangira gukurura yishyira, aha benewabo, inkumi akunda n’abandi n’abandi bityo ya 80% igasaranganywa mu banyabubasha bategeka DRC.

Avuga ko ari ngombwa gutekereza neza, abantu bakamenya aho imitungo ya DRC irengera aho guhora bashakisha impamvu ku bandi.

N’ubwo adahakana mu buryo bweruye ko iriya mitungo ishobora kuba yibwa, ariko avuga ko abayobozi ba DRC ari bo babigiramo uruhare runini kurusha undi wese washyirwa mu majwi.

- Advertisement -

Ngo ajya yibaza imikorere y’Abaminisitiri ba DRC ikamushobera!

Koffi Olomide avuga ko yibaza ukuntu Minisitiri amara imyaka myinshi adatanga raporo, atageza ku baturage ibyo yarahiriye kuzuzuza, bikamuyobera!

Ababazwa n’uko iyo Minisitiri mushya ashyizweho, ahita atangira gushaka inkumi nziza zimugaragira, azajya yishimana nazo, agaha akazi barumuna cyangwa basanzire be n’abandi bantu yishakiye.

Abo ngo nibo bagabagabana imitungo ya DRC.

Uyu muhanzi mpuzamahanga asanga kimwe mu bibazo igihugu akomokamo gifite ari ukubura abayobozi bashoboye, bazi gucunga neza umutungo w’igihugu, kandi bagikunda by’ukuri.

Yanzura ko burya ‘umwanzi wa Congo ari Umukongomani’ mbere na mbere.

https://twitter.com/kagabojacques/status/1620171775345823746

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version