Perezida wa Koreya ya Ruguru yavugiye mu ijambo rirerire mu Nteko Ishinga Amategeko y’igihugu cye ko ingufu za kirimbuzi afite zizakingira igihugu cye Amerika mu buryo butandukanye n’uko byagendekeye Iran.
Kim Jong-un yavuze ko ibitero bya Amerika kuri Iran byamuhamirije ko icyemezo yafashe cyo kwagura intwaro za kirimbuzi z’igihugu cye ari cyo gikwiye, nubwo hari ibihano mpuzamahanga cyafatiwe, ibi bikaba bitangazwa n’ibitangazamakuru bya Leta.
Kim yavuze ko intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati, yatangiye ubwo Amerika na Israel bateraga Iran muri Gashyantare yamweretse ko kugira imbaraga za gisirikare zikomeye ari byo byatuma igihugu cye kigira umutekano mu isi igengwa na politiki mpuzamahanga ya Donald Trump.
Ibyo yabivugiye mu Nteko ishinga amategeko y’igihugu cye yitwa Supreme People’s Assembly agaragaza ko ubushyamirane afitanye na Koreya y’Epfo bufitanye isano nuko ikorana na Amerika.
Yavuze kandi ko atazabura kongera imbaraga za kirimbuzi z’igihugu cye kugira ngo ahangane na Washington.
Muri iryo jambo, inyandiko yarwo yasohotse kuri uyu wa Kabiri, Tariki 24, Gashyantare, Kim yavuze ko kimwe mu byemezo byiza yafashe nyuma y’uko ibiganiro byari hagati ye na Trump bisenyutse mwaka wa 2019, ari ugushyira imbaraga nyinshi mu kongera intwaro za kirimbuzi.
Kuva icyo gihe, Kim yashishikarije igihugu cye kubaka “ubukungu bwigenga” bushobora kwihanganira ibihano no gukomeza gahunda mu ntwaro za kirimbuzi.
The New York Times yanditse ko Kim atigeze avuga Iran mu izina ahubwo yavuze ko “ibikorwa by’iterabwoba n’ubugizi bwa nabi Amerika ikora hirya no hino ku isi” bimuha impamvu zo gukomeza gushaka intwaro za kirimbuzi.
Yanavuze ko umutekano uva kuri izo ntwaro watumye igihugu cye kibona uburyo bwo kwiteza imbere mu by’ubukungu mu myaka myinshi yashize.

