Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ku Isi Hamaze Kuba Imyuzure 8 Ikomeye Mu Minsi 11
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Ku Isi Hamaze Kuba Imyuzure 8 Ikomeye Mu Minsi 11

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 September 2023 8:38 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Libya, Ubugereki, Espagne, Ubushinwa, Hong Kong n’Amerika y’Amajyepfo ni ibice bitandukanye by’isi biherutse kwibasirwa n’imyuzure yishe ibihumbi n’ibihumbi by’abantu.

Nk’ubu hari ubwoba ko abantu barenga 10,000 bishwe n’umwuzure watewe n’imvura yazanywe n’inkubi ikomeye iherutse kwibasira Libya.

Iyi nkubi abahanga bayise ‘Daniel’.

Ni ubwa mbere mu mateka imyuzure ingana kuriya ibereye hafi icyarimwe mu bice bitandukanye by’isi nk’uko umuhanga mu by’ubumenyi bw’ikirere witwa Andrew Hoell abivuga.

Asanzwe ari umushakashatsi mu kigo kitwa National Oceanic and Atmospheric Administration’s Physical Sciences Laboratory.

Andrew avuga ko byari bimenyerewe ko imyuzure iba mu gice runaka kihariye, ikahaba ari myinshi ariko ngo ni ubwa mbere bibereye icyarimwe ku rwego rw’imigabane ine y’isi.

Ni ikindi avuga ko cyerekana ko abavuga ko imikorere karemano y’ibigize ikirere yahindutse, baba badaca umugani ku manywa.

Inkubi zikomeye ziri kuvuka hirya no hino ku isi, zizana n’ibicu byifitemo amazi menshi bigatera imvura iremereye nayo igaha imbaraga imyuzure.

Abashakashatsi bazi ko guhera mu mwaka wa 1901, igipimo cy’imyuzure cyiyongereyeho 0.4 buri myaka 10.

Ni ibitangazwa n’ikigo kitwa Environmental Protection Agency.

Muri ya myuzure umunani ikomeye yabaye mu minsi 11 ishize, buri umwe muri yo ufite ibyawuteye byihariye.

Nk’ubu inkubi yiswe ‘Daniel’ niyo yateje akaga abaturage ba Libya n’abaturage b’Ubugereki.

Indi yiswe Haikui niyo yazaniye akaga abatuye Hong Kong n’abo mu Majyepfo y’Ubushinwa.

Imvura yakurikiye iyi nkubi yateje imyuzure ikomeye ndetse n’inkangu zigera mu ijana zibasira biriya bice by’Aziya.

Hagati aho kandi imvura nyinshi yatumye ibice bya Espagne, Amajyaruguru ya Turikiya ndetse no muri Brazil bahura n’imyuzure yangije byinshi.

Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika naho haherutse kwibasirwa n’inkuba zibasiye Leta ya Nevada, bituma hari ibice byayo bibura amashanyarazi.

Imyuzure ni ikibazo ku buzima n’ubukungu by’abantu.

Uretse kuba yica abantu, yangiza ubuso bunini bw’imyaka, amazi yayo akaba yateza indwara iyo atinze gukama kandi yangiza imiyoboro isanzwe itanga amazi meza bityo akabura.

N’ubwo indi myuzure yabaye ahantu twavuze haruguru nayo yangije byinshi, wa muhanga witwa Andrew Hoell yabwiye NBC ko uwo muri Libya ari wo uteje akaga kurushaho.

TAGGED:AbahangaAmazifeaturedImvuraImyuzureLibya
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article RIB, Polisi, UNICEF…Mu Bufatanye Bwo Guca Ihohoterwa
Next Article Uganda: Inkongi Yibasiye Imwe Mu Nyubako Zo Ku Kibuga Cya Entebbe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hari Umwuka Mubi Hagati Ya DRC Na Zambia

Gatsibo: Bizeye Kuzabona Amazi Yiyongera Kuyo Basanganywe

Amerika Irashaka ‘Kugura’ Greenland

2025: Umwaka Ikawa Y’u Rwanda Yarwinjirije Amadolari Menshi Kurusha Indi

Abagore 30 Mu Bakomando Ba RCS Batojwe Gutabara Aho Rukomeye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

RIB Yafunze ‘Umunyamakuru’ Ukurikiranyweho Urugomo

Kamonyi: Imodoka Itwara Abagenzi Yakoze Impanuka Ikomeye

AFC/M23 Ishinja Leta Ya Kinshasa Kutubahiriza Ibyo Guhana Imfungwa

Amerika Yarashe Rwagati Muri Venezuela 

Guinée Equatoriale Yahinduye Umurwa Wayo Mukuru 

You Might Also Like

Mu Rwanda

Menya Imyanzuro Y’Inama Nkuru Ya 17 Ya FPR-Inkotanyi Iheruka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Kirehe – Polisi Yarashe Uherutse Kwica Umumotari Akamwambura Moto

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

U Rwanda Rugiye Kubaka Ikigo Gitunganya Intanga Zo Gutera Ihene

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Amerika Yafashe Ubwato Bibiri Bw’Abarusiya Bwajyaga Muri Venezuela

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?