Ku Nkundamahoro Hiyahuriye Umugabo

Si ubwa mbere ukwiyahura gukorewe kuri iyi nyubako

Umugabo utamenyekanye amazina yuriye inzu ndende iri mu Mujyi wa Kigali ahitwa ku Nkundamahoro arasimbuke yikubita hasi arapfa.

RadioTv 1 itangaza ko nta mazina y’uwo muntu aramenyekana ariko ngo Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rwahise ruhagera ngo hatangire iperereza kuri iki kintu.

Bivugwa ko RIB ijya aho umuntu yiyahuriye kugira ngo irebe niba muri icyo gikorwa cyamutwaye ubuzima nta bandi bantu baba babigizemo uruhare urwo ari rwo rwose.

Uwiyahuye yari mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko, aho akomoka ntihahise hamenyekana.

- Kwmamaza -

Inyubako y’Inkundamahoro iri mu Kagari ka Nyabugongo mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge.

Iyi nyubako yiyahuriweho n’abantu benshi.

Si ubwa mbere abantu bayiyahuriramo kuko mu myaka nk’itanu ishize hiyahuriye abantu benshi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version