Kuba u Rwanda Rwareka Gukoresha Amadolari Si Ibya Vuba- Solaya Hakuziyaremye

Mu gihe ku isi hanugwanugwa ko hari gutekerezwa uko hagakoreshwa irindi faranga mpuzamahanga ryasimbura idolari, Guverineri wungirije wa Banki nkuru y’u Rwanda Soraya Hakuziyaremye avuga ko u Rwanda ruzakomeza gukenera amadolari y’Amerika mu gutumiza cyangwa kohereza hanze ibicuruzwa.

Mu kiganiro Banki nkuru y’u Rwanda yahaye abanyamakuru kuri uyu wa Kane, taliki 11, Gicurasi, 2023, Soraya Hakuziyaremye yavuze ko amadolari y’Amerika ari yo mafaranga kugeza ubu ayobora ayandi ku isi bityo ko u Rwanda ruzakomeza kuyakenera.

Ku isi hari itsinda rigari ry’abahanga mu by’ubukungu bari kwigira hamwe uko hashyizweho ifaranga mpuzamahanga ryo kuvunjwamo andi mafaranga, idolari ntirikomeze kugira uwo mwihariko.

Abo bahanga ni abo mu bihugu byihurije mu kiswe BRICS kigizwe n’u Bushinwa, Brazil, Afurika y’Epfo, Arabie Saoudite, u Burusiya n’u Buhinde.

- Advertisement -

Iri tsinda rifite na Banki yaryo ikorera mu Bushinwa iyoborwa n’Umunya Brazil kazi witwa Dilma Russef.

Ayobora Banki yitwa New Development Bank.

Ku byerekeye u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye yavuze ko abo rucuruzanya nabo bakenera amadolari.

Muri bo ab’ingenzi ni Ubushinwa, hagakurikiraho Leta ziyunze z’Abarabu, Repubulika ya Demukarasi ya Congo  n’Ibihugu bigize Ubumwe bw’Uburayi.

Ati: “ Kuvuga ko twashaka irindi faranga twakoresha mu bucuruzi ritari idolari, byaba ari uguhubuka”.

Banki nkuru y’u Rwanda ivuga ko ifaranga ryarwo ryataye agaciro kangana na 3.07% ugereranyije n’idolari ry’Amerika($).

Ku rundi ruhande, Guverineri wa Banki nkuru y’U Rwanda John Rwangombwa avuga ko u Rwanda rufite ibicuruzwa bihagije byarutunga mu mezi ane bityo ko ubukana bwo kuzamuka kw’ibiciro ku isi bitakomeza kugira uburemere ku bukungu bw’u Rwanda.

Ibihugu Kigize Ikitwa BRICS Bifite Umutungo Uruta Uw’Ibigize G7

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version