Kubaka Urugomero Rwa Nyabarongo II Ntibikirangiye Mu Mwaka Wa 2026

Abubaka urugomero rwa Nyabarongo II ruri kubakwa aho uru ruzi rukora ku Karere ka Rulindo babwiye abayobozi ba Minisiteri y’ibikorwaremezo ko kubera impumvu runaka kurwuzuza bizaba mu mwaka wa 2027 aho kuba muwa 2026.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo Olivier Kabera, yasuye urugomero rw’amashanyarazi rurimo kubakwa rwa Nyabarongo II asaba ko imirimo yo kurwubaka yihutishwa rukaba rwuzuye bitarenze mu ntangiriro z’umwaka wa 2027.

Uyu munyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ari kumwe n’umuyobozi mukuru wa Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG), Armand Zingiro basuye uyu mushinga ngo barebe aho ugeze.

Urugomero rwa Nyabarongo II ruri kubakwa n’ikigo cy’Abashinwa kitwa Sino Hydro-Corporation Ltd.

- Kwmamaza -

Abo muri iki kigo bavuga ko cyari cyihaye intego yo kurangiza kubaka ruriya rugomero mu mpera za 2026 ariko ngo barasuzuma bagasanga bitazashoboka!

Babwiye abayobozi muri Minisiteri y’ibikorwaremezo ko bashyize mu gaciro basanga kurwubaka bizarangira mu mwaka wa 2027.

Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri witwa  Kabera Olivier  yababwiye ko niba kurwuzuza mu mpera za 2026 bidashoboka, bakwiye kuba barwujuje mu ntangiriro za 2027.

Kabera yasabye ubuyobozi bwa REG gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo yo kubaka urwo rugomero kandi ibikubiye mu masezerano yo kurwubaka bikubahirizwa n’inzego zose bireba.

Ikindi yasabye ni uko hakwiye gushyirwaho uburyo bwo korohereza gutumiza mu mahanga no kwakira ibikoresho byo kubaka urwo rugomero, hakirindwa ko ibikoresho byo kurwubaka bitinda kuri za gasutamo no muri MAGERWA( Magasins Généraux du Rwanda).

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo asanga binakwiye ko Abanyarwanda bigishwa uko ingomero zubakwa n’uko zitabwaho kugira ngo bajye babyikorera aho kurambiriza ku banyamahanga ejo  baba bazisubirira iwabo.

Ubuyobozi bwa REG bwasabwe kujya bukora raporo zihuse kandi zitangiwe igihe kugira ngo hamenyekane aho imirimo yo kubaka ruriya rugomero igeze n’inzitizi zishobora kuyitinza.

Kabera Olivier hamwe n’umuyobozi mukuru wa REG, Armand Zingiro basuye n’ibindi bikorwa bishobora kuzagirwaho ingaruka n’uyu mushinga harimo umuhanda w’ibilometero bitandatu [6Km], n’ibiraro bibiri bya Rubagabaga na Satinskyi, basaba ko byose bigomba gukurikiranwa kugira ngo hatazagira ikibangamira ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mushinga kugeza urangiye.

Kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo II byatangiye mu mwaka wa  2022.

Uru rugomero nirwuzura ruzaha u Rwanda amashanyarazi angana na Megawat 43.5.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version